MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gukuraho amacumbi yo hanze azwi nka ‘geto’ byazamuye imyitwarire y’abanyeshuri

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
16/12/2025

Mu Karere ka Nyagatare, kimwe n’ahandi mu Gihugu, kuva mu mwaka wa 2017 hafashwe icyemezo cyo guca gahunda yo kwicumbikira mu macumbi yo hanze azwi nka geto byakorwaga ahanini n’abanyeshuri biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12; bikaba byaratanze umusaruro w’impinduka nziza mu myitwarire y’abanyeshuri.

Ni icyemezo cyafashwe icyo gihe, nyuma yo kubona ko ayo macumbi yateraga akajagari, uburara n’imyitwarire idahwitse mu banyeshuri, bikabangamira imyigire yabo n’uburere bukwiye.

Iki gikorwa cyashimwe n’abanyeshuri, ababyeyi ndetse n’ubuyobozi aho nko ku ishuri rya GS Nyagatare, riherereye mu mujyi wa Nyagatare, abana biga mu byiciro bitandukanye by’uburezi bw’ibanze bavuga ko byatanze umusaruro.

Ababyeyi barerera kuri iki kigo bavuga ko ubwo hatangizwaga uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 muri GS Nyagatare, hari bamwe mu banyeshuri bahitagamo gukodesha inzu zo kubamo mu mujyi, bitwaje impamvu z’uko iwabo bari batuye kure bikabagora gutaha no kugaruka ku ishuri buri munsi.

Gusa, uko iminsi yagiye ihita, byaje kugaragara ko kwicumbikira nta bugenzuzi byabaye intandaro y’ibibazo bikomeye by’imyitwarire, nk’uko Mukundwa Innocent, umwe mu babyeyi bafite abana biga muri GS Nyagatare abisobanura,

Yagize ati: “Umubyeyi ntiyamenyaga ibyo umwana arimo muri utwo tuzu bakodeshaga. Ishuri naryo kuko nta gahunda yo gucumbikira abanyeshuri ryari ryemerewe, twumvaga ko abana basohotse ikigo ubwo batashye. Ibyo byatumaga habaho icyuho mu burere.”

Mukundwa akomeza avuga ko ingamba zafashwe zo guca ayo macumbi zahinduye byinshi ku myitwarire y’abanyeshuri n’ituze ry’ishuri, ati: “Urebye imyitwarire iri kuri iryo shuri ubona itandukaniro rinini. Ubu umunyeshuri wese asubira mu muryango ku mugoroba, yaba akoresheje igare cyangwa imodoka zitwara abagenzi, kugira ngo arusheho kurindwa ingaruka mbi zituruka ku kuba kure y’umuryango. Nta n’upfa kwibuka ko biriya bibazo byahigeze.”

Nyirihirwe Claudine, umuturage wo mu mudugudu wa Nyagatare II ufite abana biga muri iki kigo, na we yagize ati: “Iyo umwana ataha mu rugo, umubyeyi aramuganiriza, akamenya ikibazo afite kandi akamufasha mu myigire no mu mibereho ya buri munsi. Mbere abana bari muri ‘geto’ bariyoboraga, nta muntu ubahwitura. Nta ruhare rw’ababyeyi rwabaga rurimo, ari byo byabakururiraga mu ngeso mbi.”

Muvara Benson, uhagarariye ababyeyi barera muri GS Nyagatare, avuga ko iki cyemezo cyagize ingaruka nziza ku mitsindire y’ikigo, ati: “Uyu munsi GS Nyagatare iri mu bigo bya mbere bitsindisha neza. Dufite abana hafi ibihumbi bitatu, kandi buri mwaka umubare w’abana baza kwiga uriyongera kubera umusaruro mwiza w’ikigo. Twaciye burundu gahunda y’abana biga bicumbikiye. Ubu nta munyeshuri urara muri geto.”

Akomeza avuga ko nyuma yo kuganira n’ababyeyi, abana baturuka kure bagiye bagurirwa amagare kugira ngo babashe kugera ku ishuri nta nkomyi, cyane cyane abaturuka mu bice bya Kabare, Nshuri, Rutaraka, Mirama na Cyonnyo.

Umuyobozi wa GS Nyagatare, Murambya Félix, na we yemeza ko guca burundu ‘geto’ byagize uruhare runini mu kuzamura imyitwarire myiza n’imitsindire, ati: “Umwana uri mu businzi cyangwa imyitwarire idahwitse ntashobora kubonekamo umusaruro. Ariko kuva aho abana batangiriye gutaha mu miryango, imyitwarire yabo yarushijeho kuba myiza, bityo n’imitsindire irazamuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko amashuri yigisha abana bataha mu ngo afasha ababyeyi gukurikirana neza imyigire n’imyitwarire yabo, ati: “Bifasha abana kwiga neza nta bibarangaza kuko iyo bicumbikira bahura n’ibibayobya, abakunze kwitwa ibigare n’abafite ingeso mbi bakazanduza abandi, bikabaviramo uburara no gusiba ishuri uko bishakiye bakaba batsindwa. Mu rugo bafashijwe n’ababyeyi, basubiramo amasomo, bakagira uburere bigira ku babyeyi, ndetse bakanakora imirimo yoroheje ibategura kuba ababyeyi beza b’ejo hazaza.”

Amakuru agaragaza ko mu myaka yashize, by’umwihariko mu 2014, habayeho n’ibibazo by’umutekano n’imyitwarire mibi byagaragaye mu bana bicumbikiraga mu macumbi yo hanze, aho hafashwe abantu b’abagabo barindwi, bashinjwaga kubashora mu ngeso mbi, bimwe bikarangira habayeho ibihano. Ibi byakomeje kugaragaza akamaro ko guca burundu iyi gahunda.

Mu kigo cya GS Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Babonye akamaro k’ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima

Nyagatare: Babonye akamaro k'ibiti bivangwa n’imyaka mu mirima

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU