MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Guhera muri Mutarama 2027, umusanzu w’ababyeyi ku mashuri uzazamuka

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
01/08/2026

Minisitiri w’Uburezi yatangaje ko guhera muri Mutarama 2027 umusanzu w’ababyeyi utangwa ku mashuri uzazamurwa, mu rwego rwo gufasha ibigo by’amashuri gukomeza gutanga serivisi nziza no guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Ibi yabivugiye mu kiganiro cyatambutse kuri RBA, kuri uyu wa 01 Kanama 2026, aho Minisitiri w’uburezi yasobanuye ko iri zamuka rijyana n’icyemezo cya Leta cyo kongera inkunga igenera amashuri, nayo iziyongera ku kigero kirenga 65%.

Minisitiri w’uburezi Joseph Nsengimana yavuze ko nyuma y’imyaka itanu umusanzu w’ababyeyi utarahinduka, ubu byabaye ngombwa kuwongera kugira ngo ujyane n’imiterere y’ubukungu n’ibiciro biri ku isoko.

Yagize ati: “Ubu ibiciro ku masoko byarazamutse. Muri uyu mwaka uri imbere ubufasha Leta iha amashuri buzongerwa kugira ngo buhure n’aho turi ndetse duhure n’ibiciro biri ku isoko. Ariko nanone umusanzu w’ababyeyi nawo uziyongera, kuko hashize imyaka itanu ushyizweho. Ibyo bizafasha ishuri kugira ngo rikomeze gukora. Iyo urebye amafaranga Leta yahaga amashuri, aziyongera ku ijanisha rya 65%. Urumva rero ko Leta idahwema gushyira imbaraga mu burezi. Perezida ahora atubwira gushyira imbaraga mu burezi kandi ni byo koko.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko aya mafaranga mashya atashyizweho mu buryo bwo guhimba imibare, ahubwo ashingiye ku isesengura ry’izamuka ry’ibiciro ku masoko ryagiye ribaho mu myaka ishize.

Ati: “Iyi mibare ntabwo twayihimbye. Ijyana n’uko ibiciro bimeze ku masoko, bireba uburyo ibiciro ku isoko byagiye bihinduka buri mwaka. Twari twakabishyize mu bikorwa muri Nzeri 2026, ariko haracyari igihe gito, bituma twemeza ko bizatangira gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2027. Ibyo bizatuma amashuri akora neza kurushaho.”

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko ubu abana biga mu mashuri abanza, umusanzu uzava kuri 975Frw ube 2,000 Frw ku gihembwe.

Abiga mu mashuri yisumbuye bataha (Day Scholars), Umusanzu uzava kuri 19,500 Frw ube 24,000 Frw ku gihembwe.

Abiga bacumbikirwa ku ishuri (Boarding), umusanzu uzava kuri 85,000 Frw ube 110,000 Frw ku gihembwe.

Izi mpinduka zireba amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ku bw’amasezerano.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imyaka yo kwiga ubwarimu mu mashuri nderabarezi(TTC) yiyongereye

Imyaka yo kwiga ubwarimu mu mashuri nderabarezi(TTC) yiyongereye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU