MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Imyaka yo kwiga ubwarimu mu mashuri nderabarezi(TTC) yiyongereye

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
01/08/2026

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yahinduye Politiki y’amashuri nderabarezi (TTC), aho abanyeshuri bazajya bamara imyaka itanu bayigamo mbere yo kujya kwigisha, mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi no gutegura abarimu bafite ubumenyi bujyanye n’icyerekezo cya Vision 2050.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA kuri uyu wa 1 Kanama 2026, agaragaza ko impinduka zigamije kuzamura urwego rw’abarimu bigisha mu mashuri abanza, ku buryo mu gihe kiri imbere bazajya barangiza bafite impamyabumenyi ya A0.

Yagize ati: “Turashaka guha imbaraga n’ubumenyi abarimu bacu kuko nibo badufasha kwigisha abanyeshuri, rero turebye ibyo dukeneye, tukareba Vision 2050, ntabwo dushobora kuyigeraho turi kuri iyo Level y’abarimu, ni ngombwa rero ko duhindura iyo Policy tugashaka abarimu bagenewe kugira ngo tugere ku kigero twifuza. Muri Policy tuzazamura ikigero cy’abarimu bigisha muri Primary kugira ngo mu gihe kirekire aba barimu bazabe bafite impamyabushobozi igera ku ya kaminuza, ya A0.”

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko izi mpinduka zizashyirwa mu bikorwa mu byiciro bibiri mu gihe cy’imyaka 10, hagamijwe kwirinda ikibazo cy’ibura ry’abarimu mu mashuri, bakazatangirana n’umwaka wa 2026-2027.

Yagize ati: “Ibyo tuzabikora mu byiciro bibiri. Ikiciro cya mbere tuzahera ku bafite A2 tubajyane kuri A1, icyiciro cya kabiri kizava kuri A1, kige kuri A0, tuzabikora mu myaka 10, imyaka itanu ya mbere tuzava kuri A2 tujye kuri A1, indi myaka itanu tuve kuri A1 tujye kuri A0. Tubikoreye rimwe, twabura abarimu, ni ukuvuga ngo iyo myaka yose ntabwo twaba dufite abarimu basohoka. Ariko ibi ngibi bizatuma dukomeza kubona abarimu uko tuzagenda tugera kuri iyo ntego. Abana bazatangira TTC muri uyu mwaka utangiye( 2026-2027), bazakora imyaka itanu mbere y’uko bigisha.”

Yavuze kandi ko abanyeshuri bazatangira TTC muri uyu mwaka bazarangiza bafite dipolome ya A1, aho kuba A2 nk’uko byari bisanzwe, ndetse ko abazaba badashaka gukomeza muri iyo gahunda bazahabwa amahirwe yo guhindura amahitamo yabo.

Yagize ati: “Abanyeshuri bazajya kwiga TTC, bazamara imyaka itanu mbere y’uko bajya kwigisha, ariko muri iyo myaka itanu na we azasoza afite diploma ya A1, ntabwo azasohoka afite A2, kandi kubera ko abanyeshuri babisabye iyi Policy itaratangazwa, tuzakorana na NESA kugira ngo niba hari umwana wayisabye izi mpinduka akumva ntabwo agishaka kubikora ashobora kubihindura. Niba hari undi wumva ari byiza ashaka kubyiga na we tuzamuha inzira kugira ngo ayikore.”

Minisitiri Nsengimana yanahumurije abarimu basanzwe bafite impamyabumenyi ya A2, avuga ko nta n’umwe uzatakaza akazi kubera izi mpinduka, ahubwo bazahabwa amahugurwa n’amahirwe yo gukomeza kuzamura ubumenyi bwabo.

Yagize ati: “Niba hari abarimu bari basanzwe bigisha bafite A2, ntibumve ko kuribo hari ikigiye guhinduka ngo babure akazi, Oya, bazakomeza bigishe ahubwo nabo tuzashyiraho Program zo kubafasha kugira ngo nabo bazamure ubumenyi bwabo. Ikigamije aha ngaha ni ukuzamura ireme ry’uburezi. Ni ugukorana n’abarimu n’abayobozi b’ibigo kugira ngo tuzamure ireme ry’uburezi.”

Yakomeje avuga ko iyi Politiki nshya izafasha u Rwanda kugera ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’uburezi n’ubumenyi bw’abarimu.

Yagize ati: “Iyi rero ni Policy ihindutse ikaba izashyira u Rwanda ku rugero mpuzamahanga ku byerekeye abarimu batwigishiriza abana, nibwo buryo tuzaha abana bacu ikigero bakwiriye.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko amashuri yose ya TTC yamaze gusobanurirwa izi mpinduka, kandi ko integanyanyigisho zizavugururwa kugira ngo zihuze n’igihe cy’inyongera abanyeshuri bazamara biga.

Yagize ati: “Amashuri ya TTC yose ubu arabizi kandi tuzakomeza gukorana nabo, impinduka ntabwo ari umubare ahubwo nibyo biga nabyo bizahinduka, kuri iyi myaka itanu, bivuga ngo ubumenyi buziyongera n’igihe babuhabwa, kandi tubirebera muri rusange, kuko hazaba hari impinduka mu bumenyi. Twaganiriye na Kaminuza y’u Rwanda kandi bizakorwa gahoro gahoro.”

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
MINEDUC yatangaje ibihano bikakaye bizajya bihabwa abagaragaje imyitwarire mibi

MINEDUC yatangaje ibihano bikakaye bizajya bihabwa abagaragaje imyitwarire mibi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU