MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Green Party yiyemeje gukora ubuvugizi muri Ngoma na Kirehe hakaboneka kaminuza

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
22/03/2024

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije, DGPR, ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi ku buryo mu turere twa Ngoma na Kirehe haboneka ishami rya kaminuza y’u Rwanda rihakorera bigafasha  abaturage baho kuko bamaze igihe kinini nta kaminuza n’imwe ihakorera.

Byatangajwe kuwa 22 Werurwe ubwo iri shyaka ryakoraga inteko rusange yanatorewemo abazarihagararira mu matora y’Abadepite ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba.

Mbere y’amatora babanje kungurana ibitekerezo no kurebera hamwe ibyakongerwa muri Manifesto y’iri shyaka, bamwe mu barwanashyaka bagaragaje ikibazo bakeneyeho ubuvugizi cya kaminuza imwe yashyirwa muri Ngoma cyangwa Kirehe ikongera kuhashyushya.

Ni nyuma y’uko Kaminuza ya UNIK yari iri mu Karere ka Ngoma ifunzwe mu mwaka 2020 kubera ibibazo bitandukanye yagiye ihura nabyo bigatuma muri utu turere urujya n’uruza rugabanuka ndetse abaturage bakabura abakodesha inzu zabo zabagamo abanyeshuri mbere.

Umuyobozi Mukuru wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yijeje abarwanashyaka ko iki kibazo bagiye kugikorera ubuvugizi ku buryo muri utu turere hazanwa ishami rya kaminuza y’u Rwanda.

Ati: “Nibyo koko abarwanashyaka icyo kibazo bakitugejejeho ndetse bari banadusabye ko tugikoraho n’ubuvugizi kugira ngo iyi Ntara izongere igire kaminuza cyane ko bizwi ko hari ishami rya kaminuza y’u Rwanda mu Karere ka Nyagatare ariko muri uru ruhande naho haboneke ishami.”

Yakomeje agira ati:“ Ni igitekerezo turi bukorere ubuvugizi cyane tukareba uburyo ahahoze UNIK havugururwa cyangwa hagashakwa ubushobozi bw’amafaranga n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hongere habe hagaruka kaminuza muri aka Karere ka Ngoma.”

Mu gusoza iyi nteko rusange abarwanashyaka ba Green Party batoye abantu 14 bazahagararira iri shyaka mu matora y’Abadepite ateganyije muri Nyakanga uyu mwaka.

Bamwe mu barwanashyaka batorewe kuzarihagararira mu matora y’Abadepite

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Impanuka zo mu muhanda 98% ziterwa na Moto
Amakuru

Impanuka zo mu muhanda 98% ziterwa na Moto

27/07/2026
Ngoma: Umubyeyi yapfiriye mu murima, abaturage basabwa kudakerensa uburwayi
Amakuru

Ngoma: Umubyeyi yapfiriye mu murima, abaturage basabwa kudakerensa uburwayi

27/07/2026
Bugesera: Kanyange wa BCT yegukanye ‘Rwanda Youth Racing Cup 2026’ mu bakobwa
Amagare

Bugesera: Kanyange wa BCT yegukanye ‘Rwanda Youth Racing Cup 2026’ mu bakobwa

27/07/2026
Bugesera: Abanyeshuri ibihumbi 37 batangiye  Gahunda Nzamurabushobozi
Uburezi

Bugesera: Abanyeshuri ibihumbi 37 batangiye  Gahunda Nzamurabushobozi

27/07/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Bashima uruhare rw’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu iterambere ryabo

Gatsibo: Bashima uruhare rw'amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu iterambere ryabo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU