MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Bashima uruhare rw’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya mu iterambere ryabo

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
23/03/2024

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bishimira ko bamaze kwiteza imbere binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, aho batanga ubuhamya bw’uko yabagize abakire bashingiye ku iterambere bamaze kugereraho.

Ni abaturage bahamya ko ugereranyije n’igihe babayeho batari mu matsinda, ubukungu bwabo bumaze kuzamuka ku kigero gishimishije.

Kabashi Daniel ni umwe mu bagize itsinda ryo kubitsa no kugurizanya bise “Twitezimbere Kabarore” , rikorera mu Murenge wa Kabarore yavuze ko aya matsinda amaze kubageza ku iterambere mu buryo bufatika,

Ati: “Itsinda ry’ubwizigamire ridufaha gukemura ibibazo dufite mu muryango kuko nyuma y ‘amezi atatu, turagabana buri wese akikenura”.

Habashi yavuze ko buri mezi 3 kuri konti nk’ itsinda baba bafite amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 500FRW, bizigamiye amezi atatu yashira bakagabana.

Undi muturage wa Kabarore witwa Mbabazi Vestine, na we yabwiye MUHAZIYACU ko itsinda ry’ubwizigame ryamufashije kugera ku bikorwa bitandukanye bituma yiteza imbere ndetse ko ryamuhinduriye ubuzima.

Yagize ati: “Itsinda ryarangobotse, mbere ntararijyamo nari umukene none ubu iyo ngize ibibazo rimpa amafaranga, nkabikemura, ubu buri cyumweru ntura 6000 Frw, ku mwaka nkagabana ibihumbi 220 Frw, ibyo byatumye mva mu kazu gato nabagamo ubu niyujurije inzu y’ amabati 30 kubera kwizigamira binyuze mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya”.

Aka ni karere gafite imidugudu 602, hose aya matsinda akaba yaramaze kugeramo aho abaturage bahurira bakaganirira ku bijyane n’iterambere ryabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, mu kiganiro cyihariye yahaye MUHAZIYACU yavuze ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya agamije gufasha abaturage kwikura mu bukene , ndetse no kwizigamira amafaranga azabafasha mu buzima bwabo.

Yagize ati: “Aya matsinda yo kubitsa no kugurizanya yatangiriye hano,  abaturage bazigamye amafaranga macye babona, biha intego nyuma y ‘umwaka amafaranga bazaba bamaze kubona bazishyuramo Mutuelle de Santé (Ubwisungane mu kwivuza), kugura amatungo, kwisanira inzu n’ibindi.”

Yakomeje agira ati: “Usanga abaturage bacu barabigize umuco kuko imidugudu hafi ya yose igize Akarere ka Gatsibo, hagiye harimo amatsinda yo kubitsa no kugurizanya, agamije ahanini kubafasha kuzigama amafaranga azabafasha mu gihe runaka”.

Sekanyange kandi yavuze ko amatsinda yo kubitsa no kugurizanya ,abaturage bayahuriramo,bagahana amakuru, bakaganira ku iterambere ryayo, kandi ari hamwe mu hantu ubuyobozi bunyuza ubutumwa bwa guhunda za Leta, zitandukanye kuko abaturage baba bari hafi kandi hamwe; agashishikariza abataramenya ibyiza by’amatsinda ko bakwihutira gusanga bagenzi babo bagafatanya mu iterambere.

Mu Karere ka Gatsibo, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yatangiye mu mwaka wa 2010 ndetse Ubuyobozi buhamya ko ari ho hatangirijwe aya matsinda yo kubitsa no kugurizanya mu Rwanda.

Inkuru yanditswe na UWIRINGIYIMANA Joselyne

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibintu bitanu biha umwihariko Akarere ka Nyagatare mu tundi turere (Amafoto)

Ibintu bitanu biha umwihariko Akarere ka Nyagatare mu tundi turere (Amafoto)

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU