MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Uruhare rwa Empower Rwanda mu kugarurira icyizere abana b’abakobwa bahohotewe

Bonne Chance MusabeYanditswe na Bonne Chance Musabe
12/10/2023
Empower Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa b'Akarere ka Gatsibo mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa

Empower Rwanda n'abandi bafatanyabikorwa b'Akarere ka Gatsibo mu birori byo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga w'umwana w'umukobwa

Abana b’abakobwa batuye mu Karere ka Gatsibo batanga ubuhamya bw’uko babashije kugarura icyizere cyo kubaho nyuma yo guhohoterwa bakiri bato ndetse bagaterwa inda.

Mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa cyabaye kuri uyu wa 11 Ukwakira mu karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore ku kigo cy’ishuri ryisumbuye rya Gabiro, Empower Rwanda yashimiwe kuba yarabashije gusubiza aba bakobwa mu ishuri ikabagarura n’icyizere.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye barimo Plan international, FAWE Rwanda Makeaway Program ndetse n’abandi batandukanye.

Empower Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta wigisha ababyeyi uburyo bafasha abana kumenya ubuzima bw’imyororokere, ikaba ikorana n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano, ikagira abavoka bigisha ibijyanye n’amategeko yo kurengera umwana n’amategeko yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Empower Rwanda kandi ifasha abana gusubira mu mashuri, kuri ubu ifite abana basaga 150 basubiye mu ishuri. Undi mwihariko wabo nuko ifite irerero rirera abana babyawe n’abangavu aho basigara mu gihe bo bagiye kwiga.

Abana b’ abakobwa babashije gutanga ubuhamya bw’uko bahanganye n’ubuzima butari buboroheye igihe bari bamaze guterwa inda, ariko nyuma bakaza gutabarwa binyuze muri Empower Rwanda, aho bahera bavuga ko byabakuye mu bwigunge bakabasha kongera kwibona mu bandi.

Uwase (utarashatse gutangaza izina rye) yatewe inda afite imyaka 15 akiga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye, areka ishuri, ababyeyi babimenye baramwirukanye atangira kubaho yikodeshereza ndetse abantu benshi bamuhaga akato.

Yabayeho wenyine yigunze atangira inshingano zo kurera umwana akiri muto wenyine kuko atigeze amenya n’uwamuteye inda.

Yagize ati: “Nyuma y’ibyo bibazo byose umushinga witwa Empower Rwanda waranganirije barampumuriza umfasha no kwiga imyuga itandukanye ubu mbasha kwibeshaho njye n’umwana wanjye.”

Giramata (nawe ntiyashatse gutangaza amazing ye) yatewe inda afite imyaka 13, ahura n’ikibazo cy’ihungabana ndetse agerageza kwiyahura, amaze kubyara uwamuteye inda yarafunzwe hanyuma umuryango w’uwamuhohoteye uramutererana nyuma ahura n’umugiraneza aramurera, nyuma y’imyaka ibiri nibwo yahuye na Empower Rwanda iramufasha.

Yagize ati: “Nyuma yo guhura n’ibyo byose nibwo nahuye na Empower Rwanda bongera kumpuza n’ababyeyi nsubira mu rugo nongera gufatwa nk’umwana mu rugo, ikindi bamfashije kwiga imyuga narize ndarangiza ubu nakwibonera icyo nkeneye n’umwana wanjye.”

Kabatesi Olivia umuyobozi wa Empower Rwanda avuga nawe ku ruhare Empower Rwanda igira ku ruhande rw’abangavu ndetse n’ababyeyi kugira ngo abana bahohotewe bitabweho ndetse n’ikibazo cy’ihohoterwa kibe cyagabanuka.

“Twebwe nka empower Rwanda uruhare rwacu ni rwose kuko kuri twebwe kugira ngo umwana w’umukobwa abafite ubuzima bwiza nuko arya, akaryama neza akarererwa mu muryango, umwana w’umukobwa cyane cyane bano basambanyijwe bakabyarira iwabo kugira ngo ahabwe ubufasha bwuzuye nuko agomba kubona ibi byose uburenganzira bwe nta na hamwe buhejwe, ariko tunakora n’ubukangurambaga ndetse n’ubuvugizi kugira ngo basubizwe mu mashuri bazabashe gukabya inzozi zabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukamana Marcelline yagize icyo avuga kuri uyu munsi ndetse nicyo usobanuye ku bana b’ abakobwa.

Ati: “Uyu munsi icyo uvuze mu mateka y’ igihugu cy’u Rwanda ni ukwibutsa amahirwe umwana w’umukobwa afite bishingiye ku guhabwa uburenganzira bwe; iyo tuvuze amahirwe no kubahiriza uburenganzira bw’umukobwa bivuze ko dukwiye gukumira icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ya mahirwe ashobora gutuma akura akavamo umugore ubereye u Rwanda.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa w’uyu mwaka wari ufite insanganyamatsiko igira iti “None nitwe, uburenganzira bwacu, ejo heza.” Uyu munsi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye bemeza ko uzajya wizihizwa buri mwaka tariki 11 Ukwakira mu rwego rwo guteza imbere umukobwa no gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa abana b’abakobwa bahura naryo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Bonne Chance Musabe

Bonne Chance Musabe

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Umubyeyi arasabira umuhungu we kujyanwa kugororerwa i Wawa

Ngoma: Umubyeyi arasabira umuhungu we kujyanwa kugororerwa i Wawa

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU