Ubuyobozi bw’Akarere Ka Gatsibo bufatanyije n’umushinga wa MLFM bwatashye ubwiherero bwubakiye ikigo cy’ishuri mu murenge wa Gasange, bwuzuye butwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 329.
Ubu ni ubwiherero 96 bwubakiwe iryo shuri kugira ngo hurusheho kwirinda umwanda.
Bwatashywe kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 7 Kamena 2024, mu Murenge wa Gasange, mu kigo cy’ishuri rya G.S Gasange.
Uretse ubwiherero 96 bwatashywe, hanatashywe n’ibyumba by’umukobwa bitatu.
Umuyobozi wa Karere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline yashimye ubufatanye bwa MLFM mu kubaka ibyo bikorwaremezo.
Ati: “Twe nk’ubuyobozi turashima byimazeyo ubufatanye Akarere ka Gatsibo gafitanye na MLFM mu bikorwa bitandukanye. Si uyu umunsi gusa ahubwo ni ubufatanye bumaze igihe kandi dushimangira ko tuzakomeza kubusigasira kugira ngo dukomeze iterambere ry’ Umuturage.”
Visi Meya Mukamana yakomeje agira ati: “Turashimira cyane ubufatanye dufitanye cyane cyane mu bigendanye n’isuku n’isukura, aho dufatanye kugeza ibikorwaremezo bishobora gushyigikira isuku, rero mu myaka yagiye itambuka n’uyu mwaka urimo twagiye tugira ibikorwa bitandukanye tufatanya, uyu umunsi tukaba twishimira ibi byumba by’ubwiherero twatashye ariko turazirikana igikorwa cyabereye muri GS Gasange gusa n’ubwo umuhango wabereye muri Gasange hari ibindi bikorwa biri mu Murenge wa Muhura nk’ ibingibi twafatanyije.”
Visi Meya Mukamana yakomeje avuga ko n’ibyumba cy’umukobwa cyari gikenewe.
Ati: “Icyumba cy’umukobwa na cyo ni ingirakamaro, usanga gifasha benshi, byaba ari muri iyo suku kuko ariho mwanya mwiza umwana w’umukobwa agirana ibiganiro n’umwarimu ubashinzwe.”
Mukamana yijeje abafatanyabikorwa ko bazasigasira ubwo bwihererobndetse n’ibindi bikorwa remezo babagezaho kugira ngo bizakomeze birambe.
Ngamije Safina uhagarariye ubuyobozi bwa MLFM yagize ati: “Igikorwa twatashye uyu umunsi n’igikorwa kirekire kijyanye no gutanga ubwiyeherero ariko twahisemo kugikorera hano muri GS Gasange by’umwihariko ibigo twubakira ubwiherero biba ari ibigo twabaga twashizemo amazi noneho tukabafasha no mu bijyanye n’isuku.”
Yongeyeho ati:” Tureba umubare w’ abanyeshuri bafite ndetse tukareba n’ ubwiherero niba buhagije bitewe n’ umubare w’abanyeshuri ikigo gifite”.
Safina yakomeje asaba kubungabunga ubwo bwiherero babugirira isuku kuko igikenewe ari isuku kandi ihoraho kuko abana ari bo Rwanda rw’ejo kugira ngo bazakurane ubuzima buzira umwanda.
MLFM yijeje gukomeza guharanira ko ibigo byose bigira ibikorwa remezo byimakaza isuku.
Habumugisha Etienne, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri GS Gasange ati: “Iki gikorwa kizafasha abanyeshuri kwita ku isuku, cyane ko ubu bwiherero bwubatswe ku buryo bugezweho n’ibikoresho birambye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bishimiye ubwo bwiherero kandi ko bakomeza kwita ku isuku yabwo kugira ngo abanyeshuri bajye biga batekanye.
Nitegeka Chantal Umuyobozi wungirije ushijwe imyitwarire muri icyo kigo yavuze ko bishimiye iki gikorwa bakorewe by’umwihariko icyumba cy’umukobwa babubakiye.
Ati: “Byari ikibazo cyane ko abenshi baba badasobanukirwe ubuzima bw’imyororokere, cyane muri iki cyumba ni ho tuzajya tubigishiriza kwikorera isuku n’ibindi.”
Muri icyo kigo harimo umwana ufite ubumuga wagize impanuka yatumye atakaza ukuguru, na we yubakiwe ubwiherero kuko byagorwaga no gukoresha ubwiherero busanzwe.
Ikigo cya GS Gasange gifite abanyeshuri basaga 1,900.
Muri miliyoni 329 Frw zirenga zubatse ubu bwiherero, harimo miliyoni 98 Frw zatanzwe n’Akarere ka Gatsibo.







