Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yakiriye indahiro z’abakozi 59 bashya b’urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano ruzwi nka ‘DASSO’ batangiye inshingano, abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bagiyemo ko gucunga umutekano bashyira ku isonga iterambere ry’abaturage
Ageza ubutumwa kuri aba ba DASSO bashya basinye imihigo yo guhindura ubuzima bw’abaturage no gucunga umutekano kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gashyantare; Meya Gasana yagize ati “Turabasaba kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi no kwihangana kubera inshingano zikomeye ,kuko kwihangana bigomba kubamo, nacika intege ajye yihangana undi munota uzamufasha kugera ku wundi nawo awihangane, imyitwarire myiza no kwihanganira inshingano ni ikintu gikomeye cyane.”
Umuyobozi w’Akarere yijeje ba DASSO bashya ubufatanye kuko batagiye gukora bonyine ahubwo bazafatanya n’Akarere, imirenge, utugari kugeza ku rwego rw’imidugudu.
Muvunyi Eric ni umuhuzabikorwa wa DASSO mu Murenge wa Kabarore avuga ko amahugurwa n’ibiganiro bahora bahabwa n’ inzego zibakuriye kugeza no ku mpanuro bamaze guhabwa n’Ubuyobozi bw’Akarere bibafasha, ati: “Niko kuducyebura aho tutitwaraga neza kuko ntabwo navuga ko twese tuba twitwara neza nka ba DASSO bose”
Muvunyi akomeza avuga ko mu kazi bakora ko kunganira inzego z’ibanze mu bikorwa byabo bya buri munsi bahura n’abaturage bamwe badashaka gukurikiza gahunda za Leta, ugasanga nibo bavuga ko babangamirwa na DASSO. Avuga ko iyo bahuye n’ ikibazo cyatuma bakoresha imbaraga, bitabaza inzego zibakuriye cyane Polisi buri munsi barafatanya uretse ko ngo ibyo bibazo bidakunze kubaho bitewe n’ubuyobozi bwiza bafatanya.
Nshimiyimana Asuman watangiye inshinago nshya za DASSO none mu Karere ka Gatsibo yagize ati: “Nk’umuntu winjiye muri Dasso uyu munsi, umuntu wagira ikibazo niteguye kumufasha isaha iyo ari yo yose, ngomba kumufasha nk’ urwego rwunganira izindi nzego z’umutekano mu karere, kuko umuturage ari ku isonga.”
Kagoyire Colette na we warahiye kuzuza inshingano za DASSO yagize ati: “Icyo ngiye gukorera abaturage ni kurwanya ruswa n’imbogamizi zose z’iterambere mu baturage, ikindi ngiye kwitangira umurimo birenze uko nari nsanzwe nkora.”
Kagoyire akomeza avuga ko yakundaga imikorere y’Urwego rwa DASSO bityo bimutera umwete wo kurwinjiramo, kandi ngo yishimiye gutanga umusanzu we mu gucunga umutekano no guha serivisi nziza abaturage.
Aba DASSO binjiye mu kazi bashyashya ni 59, basanga abandi 92 basanzwe mu nshingano. Abagize uru rwego mu Karere ka Gatsibo bamaze gutera imbere aho bafite ikigega cyabo cy’ iterambere cyitwa ‘Gatsibo Solidarity’ cyatangiye muri Kamena 2015, ubu bamaze kwizigamira miliyoni zisaga 17 Frw.










