Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buratangaza ko burimo kuvugutira umuti ikibazo cy’ibigo by’urubyiruko (Youth Centers) bidakora neza bikabangimira bamwe mu rubyiruko rw’aka karere.
Mu myaka 7 ishize urubyiruko rwo mu Karere ka Gatsibo rwubakiwe ibigo bibafasha kwihangira imirimo, kwidagadura no kwiteza imbere, ariko kuri ubu rukaba ruhura n’imbaragamizi z’uko ibyo bigo bidakora neza kandi nta bakozi bahoraho bifite.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko ibi bigo hari byinshi byafashije urubyiruko ariko kuba zidakora neza bagiye gushaka uko iki kibazo cyakemuka.
Yagize ati: “Icya mbere ni ibikorwaremezo, ibigo by’urubyiruko kuba tubifite ni ibyo gushima twagezeho, birakora, igisigaye ni ukugena uko byakora neza.”
Meya Gasana yakomeje ati: “Ubushobozi burahari n’abagomba kubikora barahari, muri iyi myaka itanu rero hari ugukoresha neza ibyo tumaze kugeraho tukabisigasira, ariko tugakora n’ibindi byinshi tugashingira ku byo tumaze kugeraho tukabinoza, ntibidusubirane imyuma bikatubera ikiraro kitugeza ku bindi byiza kandi byinshi.”
Nizeyimana Eric ni umwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Gasange, avuga ko abona ikigo cy’urubyiruko cyubatse muri uyu murenge kidakora neza.
Ati: “Ntabwo tubona serivisi neza uko tubyifuza, ujyayo ugasanga ntawagufasha uhari, izo zikaba ari zo mbogamizi duhura na zo.”
Umuraza Yvette wo mu Murenge wa Kiramuruzi na we yagize ati: “Dukeneye aho dukorera imikino n’imyidagaduro, nta bikoresho by’imyidagaduro tubona kandi naho biri ntitubibona kuko nta bakozi bahoraho bahari.”
Akarere ka Gatsibo gafite urubyiruko ruri hagati y’ imyaka hagati ya 16-30 rusaga ibihumbi 145.
Aka karere kandi gafite ibigo by’urubyiruko 2, icyubatse mu Murenge wa Gasange ndetse n’icyo mu Murenge wa Kiramuruzi.







