MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Mu Isantere ya Munini barikoma MTN mu gutuma bahererekanya amafaranga mu ntoki

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/01/2022
Bamwe mu baturage bo mu Isentere ya Munini i Rwimbogo

Bamwe mu baturage bo mu Isentere ya Munini i Rwimbogo

Mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo hari abaturage bahurira ku isantere ya Munini bavuga ko kuba bagihererekanya amafaranga mu ntoki babiterwa n’uko nta Kode(code) abacuruzi bagira. Abacuruzi bo bemeza ko basiragijwe n’abakozi ba MTN Rwanda bakabyihorera.

Isantere y’ubucuruzi ya Munini iri mu Kagari ka Munini mu Murenge wa Rwimbogo, ni igasantere gakomeye kegereye cyane ibyanya binini byahariwe ubworozi. Icyakora bamwe mu bacuruzi n’abaturage binubira ko batabasha gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana kuko abacuruzi badafite kode zo kwishyurirwaho,

Ikindi abaturage bavuga ni uko abenshi muri bo bakoresha umurongo wa MTN bakaba ari yo batunga agatoki ko itabafasha mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, harimo ibwiriza ribasaba abaturage kwishyura hifashijwe ikoranabuhanga, ntibahererekanye amafaranga mu ntoki.

Umwe mu bacuruzi bafite ibaraza mu gasantire ka Munini, yagize ati: “Barambwiye ngo nzajye ku cyicaro cya MTN Kabarore ngo niho bazabinkorera, nagiyeyo barambwira ngo nintahe nzagaruke ejo. Nawe ibaze kuva inaha uteze moto y’ibihumbi bine ngo ugiye gushaka kode, hari ubwo baherutse kuza inaha ndabibabaza bansubiza nk’uko bambwiye mbere ngo nzajye ku cyicaro Kabarore”

Hari undi muturage ucuruza imiti y’amatungo mu gasantire ka Rwimbogo yemeza ko bibatera impungenge kuba bakishyurana amafaranga mu ntoki, yagize ati: “Aha hantu hahurira abantu benshi kandi bose baza bitwaje amafaranga mu ntoki ntiwamenya aho ayakuye niba atarwaye akaba yakwanduza”

Hari abaturage bahahira muri aka gasantere nabo bavuga ko babangamiwe n’uko hari abacuruzi batagira kode, umwe muri bo ni Karangwa Japheth, yagize ati: “Iyo wishyuye kuri kode nta mafaranga bagukata ariko hano mu gasantire kuko ntazo bagira iyo ufite amafaranga kuri telefone bagusaba kurenzaho ayo kubikuza, cyangwa se bakakubwira ngo genda ubanze uyabikuze uyaduhe mu ntoki.”

Aba baturage n’abacuruzi basaba ko nubwo atari abantu bose bagorwa no kutishyura kuri telefoni,  basaba ko bafashwa hakaboneka Kode kugira ngo ababishoboye barusheho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yashyizweho na Leta.

Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yavuganye n’ababishinzwe mu kigo cya MTN Rwanda, nabo bamuhuza n’uyobora ibikorwa byabo mu Ntara y’Iburasirazuba witwa Niyigaba Herve Benjamin, yagize ati: “Muri buri murenge dufitemo abakozi bashinzwe gushishikariza abaturage gukoresha Momo Pay, aho ageze afata indangamuntu n’ipatante agasinya bakabidepoza i Kabarore,  uwo mukozi wacu ni we ubitwara noneho mu masaha 48 iyo bitinze ni amasaha 72 umucurizi aba yabonye Momo Pay ye. Abafite icyo kibazo tugiye koherezayo umukozi wacu abakurikirane bahabwe iyo serivisi bifuza.”

Uretse n’uburyo bwo kwirinda Covid-19, Abaturage bemeza ko bagiye bakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyurana,  byanabafasha kwizigamira ndetse bikagabanya ibyago byo kwibwa amafaranga yabo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboCOVID-19MTN

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Abayobozi bahamya ko kugira ‘Umudugudu utarangwamo icyaha’ bihera mu muryango

Bugesera: Abayobozi bahamya ko kugira 'Umudugudu utarangwamo icyaha' bihera mu muryango

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU