Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu karere ka Bugesera bemeza ko hari ibyaha byagabanyutse nyuma y’aho hatangiriye ubukangurambaga bwo kugira ‘Umudugudu utarangwamo icyaha, aho bashishikarizwa guhera mu muryango no kongera imbaraga mu irondo.
Baganira na MUHAZIYACU, bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze harimo abanyamabasha nshingwabikorwa b’utugari, bavuga ko iyi gahunda iri gutanga umusaruro. Ibyimanikora Joe Uyobora Akagari ka Nyamata Ville, avuga ko ahanini ibyaha bikunze kwiganza muri aka Kagari ari ibyaha by’ubujura
Avuga kandi ko nyuma y’aho ubukangurambaga bw’umudugudu utarangwamo icyaha buziye, ibyaha by’ubujura bwo gutobora inzu byagabanutse,
Ati: “Ubukangurambaga butaratanggira, nta joro ryacyaga badatoboye inzu, ariko aho dusinyiye imihigo n’abayobozi b’imidugudu nabo bakagenda bakabigeza ku baturage, ukwezi gusigaye gushyira nta nzu batoboye mu Kagari ka Nyamata Ville.”
Murebwanayo Leatitia, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza na we yagize ati: “Umudugudu utarangwamo icyaha, aho iyi gahunda yaziye, ibyaha byaragabanutse ku buryo bugaragara kuko icya mbere dukora tubanza kumenya inguni zose ibyaha bishobora guturukamo.”
Hategekimana Jean Marie Vianney Uyobora Akagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru, avuga ko kuri ubu bashyize imbaraga ku rwego rw’Isibo ngo bityo umuturage aharanira gushishikazwa ko nta cyaha kirangwa mu muryango we,
Ati: “Ubu noneho tubijyanye mu isibo; bibe isibo itarangwamo icyaha. Ubwo rero tugiye kwimbitsa ubukangurambaga kugira ngo umuturage wese yumve ko mu by’ukuri aharanira gushishikazwa n’uko iwe nta cyaha kiharangwa, mu Mudugudu, mu Isibo aribwo noneho tuzagire iterambere rirangwamo umutekano, rirangwamo amahoro ku buryo ingo zose zizumva ko nta makimbirane.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko kugira umudugudu utarangwamo icyaha bikwiye guhera mu muryango no gukaza irondo
Ati: “Mu muryango ubwaho tutaragera mu mudugudu cyangwa se mu rusisiro, ariko mu muryango; mu nzu, abayobozi tukamanuka tukamenya ko aho ngaho nta cyaha kirimo. Aha kabiri ni ukongera imbara mu bijyanye n’irondo cyangwa se guhana amakuru kuko buriya uburyo bw’irondo ni ukugira ngo twebwe abaturiye ahantu duhane amakuru, tuhagenzure, tumenye ko ntawutwinjirira, ntawe uturimo wateza ikibazo, ariko nta n’uwava ahandi aje kuduteza ikibazo.”
Ubukangurambaga bwo guharanira kugira Umudugudu utarangwamo icyaha mu Karere ka Bugesera bwatangiye muri Mata umwaka ushize wa 2021, aho bufite intago yo kugira Umuryango utekanye kandi uteye imbere, kurwanya no gukumira ibyaha.
Mu mwaka ushije wa 2021, Umudugudu wa Murambi wo mu Kagari ka Kagenge mu Murenge wa Mayange ni wo watoranijwe nk’umudugudu utarangwamo icyaha mu Karere ka Bugesera.





