Bamwe mu barezi bo mu Karere ka Gatsibo bahamya ko ukwezi kwa Kanama 2022 kwababereye ukwezi “kwa buki”, kuko bongejwe umushahara mu buryo nabo batatekerezaga.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2022 nibwo Minisiteri y’Uburezi yatangaje izamurwa ry’umushahara wa mwarimu, ibi byatumye abarimu hirya no hino mu gihugu bishimira iki gikorwa ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange.
Abarimu bo mu karere ka Gatsibo babitangaje mu nama yaguye y’uburezi y’akarere yabaye kuwa 14 Nzeri mu Murenge wa Kiramuruzi, aho batangaje ko bashimira Guverinoma y’u Rwanda ko yabongereje umushahara ndetse banongeraho ko ukwezi bongerejweho kwabaye ukwezi kwa buki kuri bo, kuko kwatandukanye n’andi mezi yose bagize kuva batangira akazi ko kwigisha.
Habarurema Jean Pierre ni umwarimu wigisha mu mashuri abanza, mu byishimo byinshi yavuze ko ashimira Guverinoma y’u Rwanda ko yabatekerejeho kandi avuga ko babyishimiye cyane.
Yagize ati: “Turishimye cyane kuko ibyiza nk’ibi leta yacu yadukoreye ntawe utabyishimira, kandi turashimira ubuyobozi bwacu ko bwadutekerejeho, uku kwezi kwabaye ukw’ibyishimo kuri twe kuko natwe twumvise dutewe ishema no kwitwa mwarimu, ubu natwe twariye ku kwezi kwa buki twumva uko kumera.”
Yakomeje kandi avuga ko kuba barongejwe umushahara byabateye imbaraga kurushaho, kuko ubu bumva ibiruhuko byaratinze kurangira ngo batangire akazi kuko ubu basoje kwitegura ibyangombwa byose babifite umunsi wo gutangira bazashyira imbaraga mu kazi kabo.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo Sibomana Said yavuze ko ari umwanya w’ibyishimo, yishimira cyane uko abarimu bakeye, uko basa bitandukanye na mbere, aho babahimbaga amazina agiye atandukanye adashimishije, by’umwihariko yashimiye Perezida wa Repubulika ku byiza amaze kugeza ku gihugu ndetse anashima “ku buki” (umushahara mwiza) abarimu bagejejweho.
Yagize ati: “Turashimira cyane Umukuru w’Igihugu ku buki twabonye, ukwezi kwa munani kwabaye ukwezi kwa buki kwatumye aho mutatecyerezaga ko mwagera muhagera, ukwezi kwa munani kwatumye izina rya gakweto mwari mufite murisezera burundu, mureke dushimire Perezida wa Repubulika wadukuye ku zina rya gakweto.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko niba ibyiza nk’ibi bigenda bikorwa hari n’ibindi byinshi biba bisabwa kugira ngo byiyongere igihugu gitere imbere, aho yasabye abarezi kugira uruhare mu iterambere ry’uburezi kuko ari bo nkingi ya mwamba.
Umushahara wa mwarimu wongerewe hashingiwe ku cy’iciro cy’impamyabumenyi afite aho umwarimu ufite impamyabumenyi ya A2 yongereweho 88%, mu gihe abafite impamyabumenyi ya A1 na A2 bongereweho 40%. Hongerewe umushahara kandi abayobozi b’amashuri, abayobozi bungirije ndetse n’abakozi bo mu bigo by’amashuri ya Leta ndetse n’afatanya na leta ku bw’amasezerano.







