Mu gikorwa cyo gusoza imurikabikorwa ry’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere(JADF Gatsibo, abaryitabiriye bagaragaje ko ryabaye umwanya mwiza wo kwigira ku bandi; Ubuyobozi bushimira abafatanyabikorwa biganjemo urubyiruko kuba baritinyutse bagakura amaboko mu mifuka nabo bakabasha kwihangira imirimo.
Imurikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw’Akarere na JADF Gatsibo ryari rimaze iminsi itatu ribera mu Murenge wa Kiramuruzi, aho ryatangiye tariki 27 zisozwa kuri uyu wa 30 Kamena 2023.
Ni imurikabikorwa ngarukamwaka, ryari ribaye ku nshuro ya 11 kuri ubu rikaba ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 63 bamuritse ibikorwa bitandukanye bakorera mu Karere ka Gatsibo birimo ibijyanye n’ubukorikori n’imyuga, ubuhinzi, uburezi ndetse n’ubugeni, serivisi, ubuzima n’ibigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage muri rusange.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard yavuze ko iri murikabikorwa ngarumwaka riba rikenewe cyane kuko rifasha abafatanyabikorwa bikorera kumenyekanisha ibikorwa byabo kuko ubusanzwe biba bizwi n’abagenerwabikorwa babo gusa, ariko iyo bateguye imurikabikorwa abaturage batandukanye barabasura ndetse bakabaza bakanamenya byinshi bikorwa mu karere batari bazi.
Yakomeje agira ati: “Iyi ni gahunda twihaye ngarukamwaka aho duhuriza hamwe abafatanyabikorwa bo mu ihuriro rya JADF bakaza kumenyekanisha ibikorwa byabo ku baturage b’akarere kugira ngo abandi baturage bakeneye serivise bakora ariko batazi ko zihari babimenye nabo babagane”.
Yakomeje ashimira abafatanyabikorwa cyane cyane urubyiruko kubwo kwitinyuka bakabasha gukora imirimo y’ amaboko, kuko barimo gukora ibikorwa byinshi biteza imbere igihugu kandi nabo ubwabo bitabasize; ashimira cyane cyane urubyiruko rwazanye igitekerezo cyo gukora imbabura za rondereza aho bifasha kurengera ibidukikije hirindwa gutema amashyamba ku bwinshi.
Umwe mu baturage basuye iri murikabikorwa, yavuze ko yishimiye cyane kuboneka kuko yahungukiye byinshi atari azi kandi bishimishije, nk’ubuhinzi bw’ibihumyo, ubuhinzi buteye imbere bw’urutoki; gusa yavuze ko yatunguwe no gusanga bimwe mu bihacururizwa biba bihenze atabasha kubigura ariko yamenye ko bibaho.
Agaba Allan ni Umukozi w’Umuryango World Vision ni umwe mu bitabiriye iri murikabikorwa yagize ati: “Iri murikabikorwa ryaradufashije cyane kubera ko twahahuriye n’abandi benshi bakora ibikorwa bitandukanye tuganira nabo, tureba ibyo bakora tukabyigiraho.”
Nyiramajyambere Venantia umwarimu wigisha kuri GS Remera II, mu Murenge wa Rugarama aho yigisha ibijyanye no kwihangira imirimo n’ubuhinzi, waje kumurika ibikorwa birimo isabune isukika, umuti ukoreshwa mu gusukura ubwiherero, kubona ibiseke na za napero’ bikorwa n’abanyeshuri nyuma yo kubiterwaho inkunga na World Vision.
Sibomana Diogene ni umwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye iri murikabikorwa akaba akuriye umushinga witwa IMBARAGA ukora ubuhinzi n’ubworozi mu rwego rwo gufasha imiryango ifite ibibazo by’ ubukene, yagize ati: “Imurikabikorwa mu karere ka Gatsibo ni umwanya mwiza wo kumenyesha abaturage ibikorerwa mu karere ku buryo bworoshye kandi bakabona umwanya wo gusobanuza, hano baratugannye cyane.”
Yakomeje asaba ko bakongererwa iminsi yo kumurika ibikorwa byabo kuko usanga abantu benshi batabasha kubonekera rimwe bitewe n’akazi.
Visimeya Sekanyange yijeje abatanze icyifuzo cyo kongererwa iminsi imurikabikorwa rimara ko akarere kazabibafashamo; kuko nabo bifuza ko ari ko byakagenze gusa ugasanga ikibazo gihari ngo ari amikoro.
Inkuru yanditswe na Bonne Chance Musabe








