MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Rwamagana: Abagore basuye umuhora wo Kwibohora biyemeje kuba impinduka z’iterambere

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/07/2023

Abagore 175 bo mu karere ka Rwamagana basuye umuhora w’urugamba rwo Kwibohora wa Kagitumba-Gikoba biyemeje kuba impinduka z’iterambere mu byo bakora mu nzego zitandukanye.

Kuri uyu wa 01 Nyakanga nibwo bamwe mu bagore bahagarariye abandi barimo, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, abikorera mu mirimo itandukanye, ba Ndabaga nka bamwe mu bari abagore cyangwa se abakobwa bari mu ngabo z’Inkotanyi ubwo mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse n’abavuga rikumvikana bo muri Rwamagana, basuye amateka yo Kubohora u Rwanda, aho yatangiye ku mupaka wa Kagitumba.

Bakomereje ku musozi wa Nyabwishongezi ahatabarukiye Intwari y’u Rwanda Gisa Fred Rwigema, uru rugendo rwashorejwe mu Murenge wa Tabangwe ahitwa Gikoba hari amateka y’ubutaka bwa mbere Ingabo za FPR Inkotanyi zafashe.

Aha Gikoba kandi hagaragara ikigereranywa nk’inzu ariko mu bya gisirikare izwi ku izina ry’indake (ni uburyo bw’ubwirinzi bwo gucukira mu butaka hagatindishwa ibintu byinshi ku buryo wa kwihishamo umwanzi ntakubone cyangwa ngo akurase ku buryo bworoshye) yabagamo uwari umugaba mukuru w’ingabo za RPA ubu akaba ari Perezida wa Repubulika Kagame Paul.

Bamwe mu bagore bari bitabiriye uru rugendo bemeza ko bahakuye isomo rikomeye bakaba impinduka z’iterambere bahereye ku byo bakora cyangwa se inshingano bahawe.

Uwamahoro Rehma ni umucuruzi w’amazi ya Jibu mu Karere ka Rwamagana yemeza ko nk’abikorera bagomba gushingira ku gutanga serivisi nziza bakirinda ubwirasi mu bucuruzi bwabo.

Yakomeje agira ati: “Ku bacuruzi uru ni urugendo rwiza cyane, kuko iyo urebye abacuruzi ba mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 harimo bamwe bafashe amafaranga yabo bashyigikira Jenoside baranayikora, ariko ubu umucuruzi arahabwa umurongo n’igihugu cyiza akagira ingamba zo gutanga umusoro ku gihe kandi neza cyane cyane ko ibyo twagezeho buri wese abibonesha amaso.”

Inderere Marie Jeanne nawe ni umwe mu bagore b’i Rwamagana, yemeza ko gutegura uru rugendo bagizemi uruhare bwari uburyo bwiza bwo kwigira ku Inkotanyi uko zabohoye igihugu.

Yagize ati: “Bari bake, bafite bike ariko ntibakoze bike, abantu babohoye iki gihugu cyacu bakoresheje imbaraga nyinshi n’ubwenge bwinshi abandi benshi bahatakariza ubuzima, twe ubu dufite igihugu gifite amahoro, umutekano niyo mpamvu twiyemeje gutera ikirenge mu cyabo kugira ngo hatazagira icyahungabanya iki gihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko uburyo bagiye gukoresha ari ukwifashisha aba bagore bagiye mu rugendo, bakabera abandi intumwa zo kurushaho gukorera igihugu mu nzira y’iterambere.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore Uwanyirigira Claudine asobanura ko iki gikorwa cyateguwe mu buryo bwo kwigira ku mateka bitewe n’uko ubuyobozi bwiza buriho ubu bwahaye ijambo umugore w’umunyarwandakazi.

Uru rugendo rwiswe “Rwamagana, Abagore Turashima” bari baherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Umutoni Jeanne, yavuze ko nyuma y’uru rugendo bagiye guhindura byinshi.

Yakomeje agira ati: “Tugendeye ko Inkotanyi zakoze byinshi kuri bike zari zifite tukarora twebwe ibyo igihugu cyaduhaye, uyu munsi dufite byinshi bishobora gutuma dutanga serivisi nziza, rero mutwitege mu mitangire ya serivisi, kugira abaturage bishimye kubegera, kubegera no kubakorera ibyo dukwiye kubakorera kuko abenshi bari hano baratowe”

Usibye icyi cyiciro cy’Abagore, muri Rwamagana hari ibindi byiciro byasuye uyu muhora w’amateka yo Kwibohora wa Kagitumba-Gikoba, barimo Nyobozi na Njyanama, Urubyiruko, abanyamabanga nshingwabikorwa ndetse hari n’imirenge ibiri imaze kuhasura, kandi uyu mwitozo urakomeje ko n’ibindi byiciro bizahasura.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026
MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize
Inkuru z'ingenzi

MINALOC yashimye imikorere ya Njyanama y’Akarere ka Ngoma mu myaka itanu ishize

18/09/2026
Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe
Amakuru

Imishinga minini ikeneye ubuvugizi n’ingengo y’imari ngo ishyirwe mu bikorwa i Kirehe

16/09/2026
Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi
Amazi

Uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri kwagurwa ruzatanga m³ 48,000 ku munsi

14/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Urubyiruko rwahawe umukoro nyuma y’urugendo rwa Kilometero 21 zo kwishimira ibyagezweho

Nyagatare: Urubyiruko rwahawe umukoro nyuma y’urugendo rwa Kilometero 21 zo kwishimira ibyagezweho

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU