MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Imiryango isaga 2600 yasabye kuvanwa mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
06/02/2023
Umuryango wa Bizabarimana Emmanuel na Mukandabananiye Evangelyne ni umwe mu yasabye kuvanwa mu cyiciro cya mbere cy'Ubudehe

Umuryango wa Bizabarimana Emmanuel na Mukandabananiye Evangelyne ni umwe mu yasabye kuvanwa mu cyiciro cya mbere cy'Ubudehe

Imiryango igera ku 2,638 iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu karere ka Gatsibo yamaze gutera intambwe isaba gukurwa muri iki cyiciro kuko yikuye mu bukene.

Iyi miryango ivuga ko mbere yari ibayeho nabi ndetse yumvaga itazava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ariko nyuma yaje guhindura imyumvire binyuze mu guhugurwa no guterwa inkunga bajya mu matsinda barizigama none ubu nabo bafite ibyo bamaze kugeraho, ari nabyo bashingiraho basaba gukurwa muri iki cyiciro kuko baterwa ipfunwe no kuba bari mu bafashwa na leta.

Umuryango wa Bizabarimana Emmanuel na Mukandabananiye Evangelyne utuye mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Nyamirama mu mudugudu w’Akagarama, ni umwe mu miryango yasabye guhindurirwa icyiciro itanga ubuhamya bw’uko yari ibayeho, aho inzira yo kwikura mu bukene yatangiriye n’aho igeze uyu munsi.

Bizabarimana yatangiye agira ati: “Ndi umwe mu baturage baba mu cyiciro cya mbere nkaba uyu munsi nshaka kukivamo kandi ibihamya birahari, nakoze muri VUP njya mu matsinda, ubwa mbere nagabanye 400,000frw tugura imashini ubu twiteje imbere.”

Mukandabananiye Evangelyne na we agaruka ku rugendo rwe rw’iterambere yagize ati: ”Twagiye mu cyiciro cya mbere koko tumeze nabi bigaragara tuba mu nzu dukodesha ubuzima bwaranze, kandi twarabwemeye ariko ku bufatanye na leta duhabwa amahugurwa n’indi mishanga iraduhugura ariko nkumva sinava mu cyiciro cya mbere nkumva nagumamo ngo bakomeze banyishyurire mituweli.”

“Rero urugendo rwacu rwo kwikura mu bukene twahawe amahugurwa twinjira mu matsinda yo kwizigamira, umugabo wanjye yakoraga muri VUP ahembwa amafaranga 1200frw, nyuma aza guhembwa 1500frw ku munsi, amafaranga ahembwe tukayajyana mu matsinda, tukizigama njye kuko nari nzi kudoda twaragabanye tugura imashini ebyiri zidoda.”

Asoza yagize ati: ”Nyuma rero nibwo hajemo gahunda yo kwigisha abari mu cyiciro cya mbere imyuga umugabo na we ajya kwiga kudoda, ubu aradoda nanjye ndadoda, yavuye muri VUP hanyuma ya mafaranga yo mu mashini dukomeza kuyizigama tugabana 1,400,000frw; hanyuma amafaranga twarayafashe tuguramo imashini enye n’igare hari n’izindi eshanu nkodesha ubu tumeze neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko kuba abantu bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi ari intanbwe nziza kandi ari urugero rw’ibishoboka.

Yagize ati: ”Twasinye imihigo yo kuvana abari mu bukene mu bukene barimo bagatera intambwe bakava aho bari bakajya aheza, bakava mu cyiciro kimwe banjya mu kindi ,iyo mihigo rero umwaka urashize twafashe imiryango 100 muri buri kagari tuyikomatanyirizaho ubufasha butandukanye nabo babigizemo uruhare.”

Yakomeje agira ati:”Mubyo twabafashije rero hari abahawe gukora muri VUP, hari abahawe inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, abandi bahabwa ubumenyi mu bijyane n’imyuga bashobora kwiga basoza tukabaha ibikoresho, hari abo twahaga imbuto n’ifumbire kugira ngo umusaruro wiyongere, uyu munsi rero turabona ko hari ibishoboka twabonye ko hari abateye intambwe, turashaka ko uyu mwaka imiryango yose izaba yavuye mu bukene.”

Kugeza ubu mu karere ka Gatsibo habarurwa imiryango isaga 6,900 iri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kibarizwamo abatishoboye;  2,638 muri yo ikaba isaba kuvanwa muri iki cyiciro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko kuba abantu bava mu cyiciro kimwe bajya mu kindi ari intambwe nziza kandi ari urugero rw’ibishoboka
Umuryango wa Bizabarimana Emmanuel na Mukandabananiye Evangelyne w’i Gitoki ni umwe mu miryango yasabye kuvanwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe kibarizwamo abatishoboye

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Minisitiri Dr Ngabitsinze yasuye icyanya cyahariwe inganda

Nyagatare: Minisitiri Dr Ngabitsinze yasuye icyanya cyahariwe inganda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU