MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Icyumweru cyo Kwibohora cyatangijwe n’imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
28/06/2022

Mu karere ka Gatsibo hatangijwe imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere rizamara iminsi itatu, bamwe mu bafatanyabikorwa bemeza ko uyu ari umwanya mwiza wo kwereka abaturage ibyo bakora.

Ni imurikabikorwa ribaye mu gihe iki cyumweru cyahariwe Kwibohora, umunsi mukuru uzizihizwa ku nshuro ya 28  tariki 4 Nyakanga 2022.

Imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo riri kubera mu murenge wa Kabarore aho ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere batandukanye berekana ibikorwa na serivisi baha abaturage bo mu Karere ka Gatsibo.

Umuryango Education Heath and Economy(E. H. E) ni umwe mu bafatanyabikorwa uri kumurika ibyo ukora muri iri murikabikorwa ry’Akarere ka Gatsibo (Open day) ryatangiye kuva kuva 27 Kamena kugeza kuwa 30 Kamena,

Umuyobozi wa EHE Sheikh Muhoza Issa avuga ko iri murikabokorwa ari umwanya mwiza wo kwereka abaturage ibyo babakorera, yakomeje agira ati: “Muri uyu mwaka tworoje abaturage 15 amatungo magufi, abana 23 bafashijwe gukurwa mu mirire mibi, twubakiye abatishoboye babiri tubaha inzu zo guturamo, imiryango 300 yishyuriwe mituweli, hari abantu 60 bigishijwe ubudozi aba barimo urubyiruko n’abagore.”

Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo-JADF Gatsibo ryagize uruhare mu bikorwa by’imihogo y’akarere n’iterambere ry’abaturage aho ibikorwa byabo bibarirwa agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari esheshatu.

Muhorana Edward Umuyobozi wa JADF Gatsibo, yagize ati: “Hari ibintu byinshi twafatanyije n’akarere harimo nk’umuyoboro w’amazi wa Minago umuyoboro watumye abaturage babona amazi meza, mu burezi twafatanyije guhugura abarimu no gutanga ibitabo ndetse no kubaka amasomero mu midugudu bizafasha kuzamura ireme ry’uburezi.”

“Mu bukungu twafashije abaturage bo mu miryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe tubaha amahugurwa n’inkunga bibafasha kwiteza imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ashima uburyo bakorana n’abafatanyabikorwa bahereye mu igenamigambi, ikurikirana n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’akarere,

Yakomeje agira ati: “Mu myaka ine ishize iri huriro ry’abafatanyabikorwa ibikorwa ryafatanyijemo n’Akarere buri mwaka ntibarajya munsi ya Miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, umwaka utaha naho harimo arenga miliyari 6, ibyo rero ni ibikorwa bihambaye cyane ku ngengo y’imari y’akarere ubu igera kuri miliyari 30.”

Muri iki icyumweru cy’ibikorwa byo kwibohora hazasurwa ibikorwa byahizwe mu mwaka w’imihigo wa 2021/2022 byahezweho.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboEHEJADF Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kwibohora28: Minisitiri Nyirahabimana yifatanyije n’abaturage bataha umuyoboro w’amazi wa Minago

Kwibohora28: Minisitiri Nyirahabimana yifatanyije n'abaturage bataha umuyoboro w'amazi wa Minago

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU