MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hagiye kubakwa ikigo cy’imyuga ntangarugero kizita ku bangavu babyaye imburagihe

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
06/07/2022

Kuri uyu wa 06 Nyakanga mu murenge wa Kabarore ku bufatanye bw’Akarere ka Gatsibo n’umushinga Empower Rwanda batangije ikigo kigisha imyuga ku buryo bw’intangarugero ku bangavu babyaye imburagihe.

Ikigo cy’imyuga ntangarugero kigiye gutangirana abangavu 100 bazigishwa imyuga, muri iki kigo kandi harimo irerero, hakiyongeraho ishami rishinzwe kwigisha ibijyanye n’ihungabana.

Aba bangavu bazigishwa imyuga mu gihe cy’umwaka, nyuma yo kwiga bakurikiranwe amezi atandatu banahabwe ibikoresho, bazafashwa gukira imishinga iciriritse bahuzwe n’ibigo by’imari kugira ngo babone igishoro ku buryo bworoshye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko hashize imyaka itatu aka karere kari imbere mu kugira umubare mwinshi w’abangavu bahohoterwa bagaterwa inda z’imburagihe, ngo ni ikintu ubuyobozi butishimira ari byo byatumye baganira n’abafatanyabikorwa b’Akarere kugira ngo habeho imishinga ifatika ifasha aba bana.

Meya Gasana yakomeje agira ati: “Muri uyu mwaka twatekereje ko twagira ibikorwa bifatika mu buryo bwo gufasha abana b’abangavu batewe inda z’imburagihe, kugira ngo babone aho bigishirizwa banasubire mu mashuri banigishwe imyuga.”

Bamwe muri aba bangavu basambanyijwe bakabyara imburagihe bemeza ko aho bageze kwiga imyuga ari cyo kintu cyabafasha mu buzima babayemo butaboroheye bo n’imiryango yabo.

Umwe muri aba bana afite imyaka 17 afite umwana w’umwaka n’igice, ni uwo mu mudugudu wa Kabeza mu kagari ka Nyabikiri, yakomeje agira ati: “Nirirwa mu rugo nicaye ntacyo nkora umwana ntiyemera ko musiga, na mama wanjye nawe nta mbaraga agira zo gukora, mu rugo imibereho iragoranye”

Hari undi mwana watewe inda afite imyaka 15 yagize ati: “Iki kigo kije gikenewe kuko twari mu bushomeri mu bwigunge nta mafaranga tubona yo kwiyitaho no kwita ku bana bacu, ubumenyi tuzahakura buzadufasha kwita ku bana bacu n’imiryango yacu.”

Umuyobozi w’umuryango uharanira iterambere ry’umugore n’umwana w’umukobwa Empower Rwanda ni Kabatesi Olivia yagize ati: “Iki kigo kizakora ubukangurambaga ku miryango yabo kuko abenshi iba yarabirukanye bitewe n’agahinda baba bagize kuko umwana wabo yatwaye inda atageze ku byo bamwifurizaga”

Uyu mushinga Empower Rwanda yawutewemo inkunga na Master Card Foundation, icyiciro cyawo cya mbere kizamara amezi 18 ashobora kuzongerwa.

Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Kabatesi Olivia Umuyobozi w’Umuryango Empower Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboEmpower Rwanda

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibindi birometero 2.1 bya kaburimbo

Kirehe: Hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibindi birometero 2.1 bya kaburimbo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU