MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Hagaragajwe ibizakorwa mu minsi 16 yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Mugisha N. RemyYanditswe na Mugisha N. Remy
28/11/2023

Akarere ka Gatsibo kagaragaje ibikorwa katangiye gukora kandi bigikomeje mu minsi 16 y’Ubukangurambaga bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umukozi w’Akarere ka Gatsibo Ushinzwe Kurengera Umwana, Sebatware Clement yavuze ko iyi minsi 16 mpuzamahanga yo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina yizihizwa ku isi hose, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Dufatanye dukumire ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Mu kiganiro Sebatware yagiranye na MUHAZIYACU yavuze ko Akarere katangiye ubu bukangurambaga ku wa Gatandatu, tariki 25 Ugushyingo mu Murenge wa Nyagihanga, kandi ko urugamba rwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rukomeje.

Yagize ati: “Twe mu karere kacu, twatangiye ku wa Gatandatu tariki 25 mu Murenge wa Nyagihanga, burakomeje, dufite gahunda ngari y’ibizakorwa. Uyu munsi hahuguwe abagabo b’icyitegererezo, abagabo bahuguwe ni abo mu Mirenge ya Murambi, Kiziguro na Rwimbogo, ni abagabo b’icyitegererezo ba bandi twita inyangamugayo bagomba gufasha abandi; muri macye basanzwe bafite izo nshingano ariko dukomeje kubakangurira kugira uruhare rugaragara muri iyi minsi 16.”

Yongeyeho ko bafite gahunda yo kuganira n’abanyeshuri mu bigo by’amashuri hagamijwe gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko inda ziterwa abangavu.

Ati: “Tuzajya mu bigo by’amashuri bitandukanye mu karere kacu, ibyo birateganyijwe. Hari ikiganiro dufite ku wa Gatanu kitwa Tuganire Mwari, tuzaganira n’abakobwa bonyine, abakobwa bari hagati y’imyaka 12 kugera kuri 19. Twatoranyije abana 150 b’abakobwa tuzaganira na bo, bizabera mu Murenge wa Kiramuruzi ku Kigo cy’Urubyiruko.”

Muri iyi minsi 16 hateganyijwemo ibikorwa birimo gutanga ubutumwa kuri iyi minsi 16 mu nteko z’abaturage ziba ku wa Kabiri, gutanga serivisi z’ubuzima ku bahohotewe, gufasha abahohotewe gusubira mu buzima busanzwe, irushanwa ry’umupira w’amaguru n’irushanwa mu baturage ryo gusubiza ibibazo ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amarushanwa yombi azaba arimo ibihembo ku bakoze neza.

Ibi bikorwa byose bizarangirana n’ubu bukangurambaga ku itariki 10 Ukuboza, ariko Sebatware yibutsa ko gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yo izagumaho.

Mu Karere ka Gatsibo, nubwo ihohoterwa rishingiye ku gitsina rimaze kugabanuka, haracyagaragara abana bahohoterwa, imibare  igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2023 kugera muri uku Gushyingo hamaze gusambanywa abana 16.

Byitezwe ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro mu guhindura imyumvire no kwigisha abantu ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Mugisha N. Remy

Mugisha N. Remy

Izo bijyanye

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi
Imiyoborere

Uruhare rw’abaturage mu igenamigambi ry’inzego z’ibanze ruracyari hasi

13/11/2026
RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru
Amakuru

RGB yashyize asaga miliyoni 304 Frw mu kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru

12/11/2026
Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026
Amakuru

Akarere ka Gatsibo niko kazamutseho amanota menshi kurusha utundi muri CRC 2026

12/11/2026
Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20
Amakuru

Nyagatare: Urwego rwa DASSO rwungutse abakozi bashya 20

12/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Menya ibiteganyijwe mu mikoreshereze y’ubutaka mu Karere ka Ngoma kugera muri 2050

Menya ibiteganyijwe mu mikoreshereze y'ubutaka mu Karere ka Ngoma kugera muri 2050

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU