Igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyitezweho kugeza Akarere ka Ngoma mu cyerecyezo 2050, cyerekana ko ubuhinzi n’ubworozi bwihariye igice kinini 50%, mu gihe uburyo bw’imiturire buzatwara 17%, biteganyijwe ko hazubakwa ibindi bitaro, imiturire iri kuri gahunda, ubuhinzi n’ubworozi biteye imbere.
Iki gishushanyo gikomoka ku gishushanyo mbonera cy’Igihugu cy’ubutaka cyemejwe muri 2020 kigaragaza ko akazi gakomeye kagomba gushingira ku mikoreshereze y’ubutaka nk’igihugu gifite ubutaka buke, kandi cyagenye ubutaka n’inzira zizakoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu harimo imihanda, inzira za gari ya moshi, imihanda yihuta n’ibindi.
Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imikoreshereze y’ubutaka, mu kigo cy’ubutaka, Alexis Rutagengwa, avuga ko Abanyengoma bagomba kurazwa ishinga no kugira umujyi muto urimo serivisi zose kandi utarimo akajagari kubera ko bishoboka cyane.
Yagize ati: “Hari imijyi y’Akarere 16 ari naho umujyi wa Ngoma ubarizwamo kandi muri kugerageza gutuma uba umujyi mutoya ukura neza, uyu munsi dufite ibibazo muri Kigali byananiranye kubera ko byabaye kera biba abantu barangaye, turi gukora iki gishushanyo twabonye ko guteza imbere Ngoma ikaba umujyi mutoya ariko ucyeye bishoboka kurenza uko wabikora ahandi nka Rubavu.”
Ubutaka bw’ubuhinzi bwagiye bugabanyuka cyane ku rwego rw’Igihugu kubera ubwiyongere bw’abaturage, imiturire n’ibindi bikorwaremezo ariko igishushanyo mbonera cyo ku rwego rw’igihugu kigaragaza ko hagomba kurindwa ubutaka bungana na 47% hafi kimwe cya kabiri cy’igihugu bukaguma ari ubw’ubuhinzi.
Rutagengwa, yagize ati “Mwegeranye abantu byibura dukoreshe ubutaka butarenze 15% mu miturire n’ibikorwaremezo n’ibindi bikorwa kuko abaturage batuye mu buryo butatanye bw’akajagari, tubegeranyije byafasha Igihugu kuba kiri gukoresha ubutaka neza[…] Ngoma ntabwo ari agace kari ukwaho kuko ifite ukuntu ikoze bijyanye n’intumbero y’igihugu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye MUHAZIYACU ko igishushanyo mbonera bakunze kwita ‘Master Plan’ nimara kwemezwa bagomba kuyisobanunira abaturage bose kugira ngo ibyo bakora byose bishingire kuricyo.
Yagize ati: “Yaba ubuhinzi, imiturire, imyubakire no gukora ibishushanyo bito bigaragaza imiturire biturutse kuri cya gishushanyo mbonera cy’Akarere kose, ni inshingano zacu kubibwira abaturage hamwe no ku bishishikariza abashoramari, hari benshi bari baraguze ubutaka nk’ahagenewe ubukerarugendo batari bafite amakuru kugira ngo tubabwire ko igishushanyo mbonera kemejwe nabo baze bashore imari kuko imirimo izaboneka, urujya n’uruza ruziyongera, Akarere kacu gakomeze gatere imbere.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, Banamwana Bernard, yagize ati: “Ubutaka bwinshi bugomba gukoreshwa mu buhinzi kugira ngo dukore ibitunga abantu, Ngoma isanzwe ifite igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ikabarizwa mu turere tubereye ubuhinzi, niyo mpamvu igice kinini cy’ubutaka kigenewe ubuhinzi hakaba n’ikindi gice cyane cyane kigendanye n’ubukerarugendo bushingiye ku mazi mu gice dukunzwe kwita ‘mu gace ka mirenge’ imirenge ya Rukumberi, Sake na Bugesera n’izindi zihari.”
Akomeza avuga ko habayeho kugezwaho no kwemezwa igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka biba n’umwe mu myanzuro 21 ikomeye bafashe kandi ko ibikorwa byose by’amajyambere bigomba gukorwa bigomba gushingira kuri icyo.
Ati: “Twari dusanzwe dufite igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu mujyi wa Kibungo gusa, mu mwiherero twize igishushanyo cyose cy’Akarere, muri rusange bivuze ko igenamigambi ry’ibikorwa bigomba gukorwa by’amajyambere bizashingira kuri cyo, ubu nta muntu ukemerewe guca ku ruhande ngo aha hantu niba hagenewe guhingwa haturwe cyangwa niba hagenewe amashyamba hakorerwe ibindi, ubutaka bugomba gukoreshwa icyo bwagenewe.”
Imikoreshereze y’ubutaka yose muri Ngoma ikubiye mu bice bine, ubuhinzi n’ubworozi ni 50% bukoresha ubutaka bwinshi budakwiye kugabanyuka ahubwo buzakomeza kurindwa byaba ngombwa bukanongerwa. Amashyamba afata 12%, imiturire, iterambere ry’imijyi n’ibikorwaremezo bisaga 16%, ahari amazi, ibishanga, ibiyaga n’imbago zabyo zizatwara 20%.

Ni igishushanyo mbonera gifite ibice bitatu harimo raporo igaragazaga byimbitse ibikorwa byose byakorewemo, ikarita igaragaza buri hantu n’ibigenewe ibibanza by’abantu; n’amategeko agenga uko igishushanyo mbonera gikoreshwa.
Igice kinini kigizwe n’imiturire
Abaturage ba Ngoma bagenda biyongera aho muri 2012, Ngoma yari ituwe n’abaturage 336,928, mu mwaka wa 2022 bari 404,048, bitegangijwe ko muri 2035 bazaba ari 411,766 naho 2050 bazaba ari 469,314.
Igenamigambi rigaragaza ko Ngoma igomba kugira indi mijyi ibiri yunganira umujyi wa Ngoma nk’imirenge ya Remera, Rukira na Sake kandi abaturage bagatura mu midugudu.
Umujyi wa Sake ufite amahirwe kuko uba mu murenge ukora ku biyaga bibiri Sake na Mugesera, gusa gutera imbere kwaho uzanyuramo umuhanda mugari uhuza uturere twinshi, ukazananyuramo n’umuhanda wa Gari ya moshi dore ko hasanzwe n’iterambere riri kwihuta bivuze ko hazabonekamo iterambere riganisha ku miturire myinshi n’ubucuruzi.
Umujyi wa Rukira ufite ubuso buto bwa hegitari 557,56, hazibandwa ku miturire izatunganwa ku buryo abantu bari basanzwe batuye mu kajagari kavanze n’imirima bazaza bagatura neza ariko hagasigara igice cy’ubuhinzi n’amashyamba.
Ku kijyanye n’inzu muri iyi mijyi itatu, uyu munsi habarwa ingo zigera ku bihumbi 42 kandi hakenewe izigera ku bihumbi 120 kugira ngo hagerweho icyerekezo cyo muri 2050; bivuze ko hasigaye ingo hafi ibihumbi 78. Mu gihe cy’umwaka hakagombye kujya nibura bubakira ingo ibihumbi 2,800 ariko zose zikigabanya muri bya byiciro by’imiturire ntawugiye gutura aho guhinga cyangwa mu ishyamba.
Igishushanyo mbonera kigaragaza ko muri Ngoma hazaba harimo inyubako zigiye hasi(zo hasi), inyubako zijya hejuru z’amataje ariko zidafiye nivo zirenze ebyiri ku kigero cya 35%, gusa kigaragaza ko abantu bagomba kuzagenda bazana impinduka bazamuka.
Ibi byose bizasa n’ubundi n’umujyi wa Sake na Rukira ariko ho izitajya hejuru zizaba ziri kuri 52%, mu gihe izigeretse rimwe zigomba kuba ziri kuri 45%, mu gihe ibindi byiciro byo bitarenze 2%.
Ibirebana n’imidugudu, gahunda yo gutuza mu midugudu ubu hari igera kuri 53, muri iki gishushanyo mbonera kigaragara ko iziyongera ikaba 59, harimo imidugudu igezweho(high modern village) ine nubwo mu busanzwe ihari ifite ibibazo birimo nk’ibura ry’ibikorwaremezo, gutwara ubutaka bwinshi kubera ko abantu batatanye gusa byose bikazacyemukira muri ryo genamigambi ryo gutuza abantu bajya hejuru no kuzana imirimo ituma abantu bava mu byaro.
Ubuhinzi n’ubukerarugendo
Ubushakashatsi bwagiye bukorwa bwagaragaje ko Akarere kazashyira ingufu mu buhinzi budakorwa hagendewe kubyo abaturage beza ahubwo bugamije ubucuruzi no kongera umusaruro no gusagurira isoko, ndetse Ngoma ifite amahirwe y’ubukerarugendo kubera ibiyaga bihari, amateka n’ahantu nyaburanga.
Imirenge ya Rukumberi, Rukira, Mutenderi, Rurenge na Remera yagaragajwe nk’ahantu haberanye n’ubuhinzi.

Ubuhinzi muri Ngoma buracyarimo ibibazo bitandukanye nko kuhira ku buso butoya, ikibazo cy’inganda zibyaza umusaruro w’ibikomoka ku buhunzi nk’inanasi, ibigori, urutoki n’ibindi, gukoresha imashine mu buhinzi biracyari bike n’ibindi.
Ni mu gihe Akarere ka Ngoma gafite ubutaka bwera nk’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka kibigaragaza kandi kakaba kari mu Karere mu gihugu keza imyaka ahantu henshi, aho urutoki, ibishyimbo, ibigori, umuceri, n’ibindi bigaragazwa nk’ibikunze kuhera.
Ubukerarugendo mu Karere bukorerwa ahantu hakeya kandi hari inkengero z’ibiyaga, amateka, ahantu nyaburanga hatandukanye nko mu bice by’imirenge nka Rukira uhana imbibi na Kirehe, ubukerarugendo butari ubwa Ngoma buyifasha kugira icyerekezo cy’ubukerarugendo nka pariki y’Akagera n’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera.

Ngoma kandi ifite ahantu hihariye hashobora kubyazwa umusaruro hagashakirwa imishinga ifatika yo kuhakorera ubukerarugendo nko ku kiyaga cya Mugesera, ikiyaga cya Birira n’ikiyaga cya Sake.
Ibirebana no gutwara abantu n’ibintu, muri Ngoma hagaragaramo uburyo bukoresha amazi(ubwato), Mu buvuzi hateganijwe ko nibura Akarere kagira ibitaro byo ku rwego rwo hejuru nibura bibiri muri 2050, aho bimwe ubu biri mu Murenge wa Kibungo(Ibitaro bikuru bya Kibungo), ibindi bikaba biteganyijwe kuzubakwa mu Murenge wa Sake.
Imikoreshereze y’ubutaka yose ikubiye mu bice bine aho ubuhinzi n’ubworozi bifite 50%, amashyamba afata 12%, imiturire, iterambere ry’imijyi n’ibikorwaremezo ni 16% hafi 17%, naho amazi, ibishanga, ibiyaga n’imbago zabyo zitwara ahagana na 20%.
Iki gishushanyo mbonera cyubakiye ku bintu birimo kuba abantu bagomba gutura ku tubanza duto, gufasha abaturage kubasobanurira iby’iki gishushanyo, kuba inyubako zose nshya zigomba kubaka zizamuka yaba iza Leta cyangwa iz’abikorera, kuba ushobora kubaka inyubako y’ubucuruzi hejuru ugashyiraho iyo guturamo, kuba nta hantu hagenewe abakire, imihanda igomba kuvugururwa no gukorwa, kurinda ubutaka bw’ubuhinzi, n’ibindi.
Iki igishushanyo mbonera kirimo indi mishinga izafasha gukomeza guteza Akarere ka Ngoma kuva muri uyu mwaka kugeza muri 2035 no mu cyiciro cya 2 cyizava muri 2035-2050.







