Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yagarutse ku kamaro k’umuhanda uri gukorwa mu Mujyi wa Kabarore, w’ibirometero 3.43 uzajyamo kaburimbo.
Nankunda yasobanuye ko umuhanda uri gukorwa werekeza mu bice bitandukanye by’aka karere uzafasha mu kurimbisha Umujyi wa Kabarore, gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera no koroshya imigenderanire.
Yagize ati: “Icyo bizamara cya mbere ni ukurimbisha umujyi ugasa neza, icya kabiri ni ugushyira mu bikorwa igishushanyombonera (master plan), icya gatatu ni ugukundisha no korohereza abantu kugera ku byo bakeneye byoroshye; tuvuge nko kugera ku gakiriro bakabibona byoroshye kuko hafite isuku, hasa neza, kugera ku Kigo cya Gabiro, kuri gare.”
Yakomeje asobanura ko hagamijwe no kurimbisha umujyi kugira ngo imigenderanire mu mugi yorohe, anasobanura ko amakaritsiye agiye ageramo kaburimbo n’aho hantu hagira agaciro, n’ibikorwa bigakorwa mu buryo bworoshye kandi bikazaha n’abaturage akazi.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko aho Akarere ka Gatsibo kageze kubaka ibikorwaremezo by’umwihariko imihanda ari heza, gusa bagifite byinshi byo gukora.
Yagize ati: “Ku kigereranyo tugeze hejuru ya 80% kuko imirenge yacu yose iragendwa, iragendeka, ifite imihanda, itari ifite kaburimbo, ubu dufite kaburimbo mu Mirenge itandukanye, muri Ngarama, muri Gasange, Kiramuruzi n’ahandi igenda yambukiranya, ariko n’ahatari kaburimbo tukaba dufitemo imihanda myiza itsindagiye ya laterite, bityo rero navuga ngo turi hejuru ya 80%; ntabwo ari bibi.”
Kugeza ubu Akarere ka Gatsibo kageze ku kigero kiri hejuru ya 80% mu gukora imihanda, gusa hari imihanda ibiri ikiri mu nyigo bitewe n’uko akarere katarabona ingengo y’imari ikenewe ngo ikorwe, ariko nk’uko Nankunda yabivuze, aho bigeze ni byiza ndetse barateganya gukora n’indi isigaye.
Uyu muhanda uje ukurikira indi yubatswe mu Mirenge ya Kabarore na Kiziguro ifite ibirometero 5.2.







