MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Hari kumurikwa ibyavuye mu bushakashatsi k’uko abaturage bishimiye serivisi(Amafoto)

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
23/11/2023

Kuri uyu wa Kane, mu Karere ka Nyagatare hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’Intara y’Iburasirazuba n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere [JADF] aho barebera hamwe uko umuturage ahabwa serivisi n’ingamba zikwiye gufatwa ngo aho serivisi zitatanzwe neza bikosorwe.

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi b’uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba,Ubuyobozi bw’Intara, Abafatanyabikorwa batandukanye n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere{RGB], Abikorera, Inzego z’umutekano, Abayobozi b’amadini n’amatorero, Abahagarariye imiryango itari iya Leta, Abahagarariye ibyiciro byihariye n’abandi mu nzego zitandukanye.

Yatangijwe ku mugaragaro n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Jeanne Nyirahabimana yavuze ko umwaka ushize hari ingamba bihaye kugira ngo umuturage ahabwe serivisi nziza harimo gushyiraho itsinda rihoraho ritanga serivisi(Service Delivery Task Team), gahunda ya Shyashyanira umuturage aho Umuyobozi ajya mu baturage akabakemurira ibibazo, icyumba nkusanyamakuru ku mitangire ya serivisi no gushyiraho agatabo kw’imiyoborere.

Muri iyi nama kandi Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere [RGB] rwatangarijemo ku mugaragaro uko abaturage banyuzwe na serivisi binyuze mu bushakashatsi uru rwego rukora buri mwaka bwitwa Citizen Report Card( CRC 2023).

Muri ubu bushakashatsi bugaragaza ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi hakurikijwe uko uturere dukurikirana mu manota muri rusange, muri uyu mwaka 2023 mu turere 30, akaje ku mwanya wa mbere mu Rwanda ni Rubavu n’amanota 81.10%.

Mu gihe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba, akaje hafi ni aka Rwamagana kari ku mwanya wa 3 n’amanota 78.70%, Nyagatare ni iya 11 n’amanota 77.18%, Ngoma ku mwanya 12 n’amanota 77.13%,  Kirehe ku wa 18 n’amanota 76.12%, Bugesera ku mwanya wa 25 n’amanota 73.74%, Gatsibo ni iya 27 n’amanota 72.64% mu gihe Kayonza ariyo iri ku mwanya wa 30 n’amanota 70.45%.

Ubu bushakashatsi bwa CRC 2023 bwerekanye ko abaturage bishimiye serivise kuri 76.2%, abaturage bishimiye cyane guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, umutekano n’ibyangombwa by’imiturire.

Dr. Usta Kayitesi, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere{RGB]
Dr. Jeanne Nyirahabimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?
Ubukungu

Umushinga wa miliyari 12Frw wo kubaka isoko rya Nyakarambi ugeze he?

14/11/2026
MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000
Abana

MINEDUC yatangirije i Bugesera gutera ibiti by’imbuto mu mashuri asaga 4000

14/11/2026
Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi
Amakuru

Abagororerwa mu Igororero rya Ngoma bungukira mu buhinzi bw’inanasi

13/11/2026
Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere
Amakuru

Ngoma iri imbere mu Gihugu mu kwandukura abapfuye mu bitabo by’irangamimerere

13/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Abasaga 3700 barwaye Igituntu mu mwaka umwe, uburyo iyi ndwara ihangayikishije

Iburasirazuba: Abasaga 3700 barwaye Igituntu mu mwaka umwe, uburyo iyi ndwara ihangayikishije

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU