MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Akarere gashima uruhare rw’abafatanyabikorwa mu gukingira COVID-19

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
17/01/2022

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ahamya ko ubufatanye bagirana n’abafatanyabikorwa bo mu madini n’amatorero bwazamuye imyumvire mu kwigisha abaturage bari barinangiye ntibemere gufata urukingo rwa COVID-19

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere tumaze gukataza mu gukingira abaturage bari baranze gufata urukingo rwa COVID-19.

Meya Gasana Uyobora aka karere avuga ko abo bari barabaruye banze kwikingiza bose bagezweho baraganirizwa, ni mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa MUHAZIYACU, aho yagize ati: “Abo twabaruye bari banze kwikingiza ni 152, intwaro ya mbere ni ukubigisha mu midugudu barimo abinangiye n’abo bakomeza kwigishirizwa ku murenge, bigishwa n’abayobozi n’abanyamadini ni nabo badufasha cyane kuri bamwe babyanga kubera imyemerere, abari baranze gufata urukingo bose ubu barabyemeye bamaze gukingirwa.”

Hari zimwe mu mpamvu abadashaka kwikingiza bagiye babwira abayobozi zirimo nk’ abavuga ko imyemerere bafite ibabuza guterwa urukingo, abandi ni abavuga ko batabishaka gusa kuko muri bo bumva badashaka gukingirwa, abandi ngo ni abavuga ko batajya baterwa inshinge kuko zibagiraho ingaruka.

Bamwe mu baturage bakingiwe bo mu Murenge wa Gasange bemeza ko aya ari amahirwe adasanzwe buri wese adakwiye kumucikwa, kuko basanze ikibazo cya COVID-19 cyabaye ik’isi yose ndetse ngo aho bigana ni uko ntawuzabasha guterana n’abandi mu gihe atikingije,

Umwe mu banyamadini ahamya ko imyemerere yitwaza na bamwe muri bagenzi babo nta shingiro ifite nk’uko byemezwa n’umushumba w’Ururembo rwa Nyagatare mu Itorero ADEPR Rev. Pastor Bizimana Jean Baptiste,

Yagize ati: “Turababwira ngo bikingize tukabaganirira tukabaganiriza tubereka ko kwikingiza nta kibazo na kimwe kirimo, kandi tuzakomeza kubikora dufatanye na Leta ni inshingano yacu kubera ko iyo umuntu afite imyumvire mibi akagira ikibazo aremerera sosiyete kandi bitari ngombwa.”

Nyuma y’uko aba baturage 152 bose bakingiwe, kuri ubu mu Karere ka Gatsibo hagiye gukorwa ibarurwa kugira ngo hamenyekane niba haba hari abandi baturage baba batarikingiza nabo bagahugurirwa ibyiza by’inkingo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka GatsiboCOVID-19

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Ubucuruzi bw’inka z’inyama bugiye kujya bukorerwa ku minzani

Iburasirazuba: Ubucuruzi bw’inka z’inyama bugiye kujya bukorerwa ku minzani

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU