Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba buratangaza ko mu bice bitandukanye bicururizwamo inka zitanga inyama hagiye gushyirwa iminzani izajya yifashishwa mu gupima ibiro buri inka ifite hagamijwe guca guhendana kwajyaga kugaragaramo.
Ibi bwabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’Ubworozi mu Ntara y’Iburasirazuba yabereye mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa Mbere.
Yari yitabiriwe n’abahagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo baturutse muri buri Karere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu bijyanye n’ubworozi.
Aborozi bagaragaje ko kuba nta giciro fatizo gishyirwa ku nka zitanga inyama bikiri imbogamizi ku borozi ngo kuko hari ubwo umworozi ayijyana ahagurishirizwa inka, yayigezayo bitewe nuko wenda ngo afite ikibazo kimukomereye gikeneye amafaranga bikarangira ahenzwe cyane bikamuca intege mu gukomeza korora.
Niyotwagira Jean Damascene uhagarariye ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Ngoma yagize ati: “Uburyo bw’igurishwa ry’amatungo usanga rikiri hasi kandi burya umworozi yorora inka akeneye amafaranga, niba rero ayakeneye umucuruzi akaza akamuha amafaranga amukubiranye si byo, ubwo bagiye kuzana iminzani ku bikomera bizorohera umworozi kuko azajya abona amafaranga hakurikijwe ibiro inka ye ifite.”
Mukeshimana Donatha wororera mu Karere ka Bugesera nawe yagize ati: “Biriya bintu ni byiza twajyaga tugira gahunda yo gushaka kugurisha inka wayijyana mu muterano ugasanga inka ifite uruhu rutari rwiza cyane ariko ifite ibiro bayireba bakayitesha agaciro, ariko hari umunzani harebwa ibiro gusa.”
Guverineri CG Gasana Emmanuel yavuze ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye gushyiraho iminzani izafasha mu gupima inka zitanga inyama ku buryo nta muntu uzongera kwibwa
Yagize ati: “Tugiye gushyira iminzani ku bikomera by’inka dufite ibikomera 16, hose tugiye kuhashyira iminzani, Minicom izashyiraho igiciro fatizo cy’inka bizaba ari na byiza kuko umworozi naragira inka ye neza izamuha ibiro byinshi na we akuremo amafaranga menshi; kandi ntazahendwa n’umucuruzi najya kuyibaga ntazahenda abantu.”
Yavuze koi bi bizafasha aborozi mu korora kijyambere bagamije isoko binoroshye ubucuruzi bw’inyama kudahenda abaturage.
Muri iyi nama kandi aborozi bagaragaje ibibazo bitandukanye birimo kutabona ubwatsi bwiza, ubumenyi buke mu ihunikwa ry’ubwatsi n’ibindi bibazo bitandukanye.
Ubuyobozi bwabemereye ko bugiye gukora ibishoboka bimwe bigakemurwa, bubasaba kongera imbaraga mu korora inka zitanga umukamo.







