MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kayonza: Abaturage 11 bavuga ko inkingo ari iza Satani bafashwe batorokeye Tanzania

MUHAZIYACUYanditswe na MUHAZIYACU
19/01/2022

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego, zafashe abaturage 11 bagiye gutorokera mu gihugu cya Tanzania aho ngo bari bahunze inkingo za COVID-19

Aba baturage bafatiwe mu Murenge wa Kabare mu Kagari ka Karambi mu Mudugudu wa Munini bakaba bafashwe mu ijoro ryakeye bagiye kunyura mu nzira y’amazi ngo bajye mu gihugu cya Tanzania.

Karuranga Léo ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare ubwo yaganiraga na MUHAZIYACU, yavuze ko abo baturage bari bamaze iminsi bajya kubareba mu ngo zabo bakabihisha. Avuga ko batunguwe no kumva babafatiye mu Murenge wa Ndego bari batorotse

Ati: “Tumaze iminsi dushaka kubaganiriza ariko abenshi twajyaga mu ngo zabo tukababura, abafashwe bakomoka mu miryango ibiri abandi ni abana babo.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo gufatwa banapimwe iki cyorezo bagasangamo umwe wamaze kucyandura, yavuze ko kandi nyuma yo kuganirizwa n’Ubuyobozi bwa Ndego, bose bemeye kugaruka mu ngo zabo no kwikingiza COVID-19

Mu minsi ishize mu Murenge wa Ndego habarurwaga abaturage 145 bari baranze kwikingiza.

Ubuyobozi buvuga ko nyuma yo kubahuza n’abandi bayobozi b’amadini atandukanye abenshi bemeye kwikingiza, bakaba bari basigaranye abagera kuri 12 na bo bagishakisha kugira ngo babaganirize barebe ko bakwikingiza.

Abenshi mu banga kwikingiza baba bavuga ko inkingo ari ikimenyetso cya Satani ngo ndetse byagiye bihanurwa muri Bibiliya.

Guverineri CG Gasana aherutse kuvuga ko hari abaturage 2000 bari baranze kwikingiza begerewe n’ubuyobozi bukabaganiriza bakemera kwikingiza.Yanavuze ko hari abarenga 115 bari bamaze gufatirwa ku mipaka itandukanye bahunga kwikingiza COVID-19.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka KayonzaCOVID-19Iburasirazuba

UMWANDITSI

MUHAZIYACU

MUHAZIYACU

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 
Amakuru

Abasirikare bakuru ba Malawi basuye u Rwanda mu rugendoshuri 

07/10/2026
Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri
Uburezi

Rwamagana: Ababyeyi basabwe kongera uruhare rwabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri

06/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Umwaka wa 2021 wasize SACCA ikoresheje miliyoni 194 mu kwita ku bana

Umwaka wa 2021 wasize SACCA ikoresheje miliyoni 194 mu kwita ku bana

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU