Nyuma y’uruzinduko Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n’Urubyiruko, yagiriraga mu Karere ka Gatsibo, aho basuraga ibigo by’amashuri, abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragarije abadepite ibikibangamiye ireme ry’uburezi, birimo ubucucike, amazi n’amashanyarazi bidahagije.
Ni uruzinduko rw’iminsi ibiri Abadepite bashoje kuri uyu wa Kane tariki 19 Ugushyingo. Abayobozi b’amashuri bagaragarije iyi komisiyo ibikibangamiye ireme ry’uburezi birimo, ubucucike mu mashuri, amazi adahagije, kutagira umuriro w’amashanyarazi, ababyeyi batarumva neza gahunda yo kwishyurira abana amafunguro ku ishuri no kutagira ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo za mudasobwa.
Mudenge Wilson, uyobora ikigo cya Rwikiniro kiri mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko ku kigo abereye umuyobozi hari ikibazo cy’ubucucike bukabije, kimwe mu bintu bituma Umwarimu agorwa no gukurikirana imyigire y’abana bose, no kuba hari ababyeyi batishyurira abana umusanzu wabo w’amafunguro afatirwa ku ishuri (School Feeding).
Ati: “Ikibazo dufite hano ni ubucucike buri mu mashuri. Ubu bucucike buterwa n’ibikorwaremezo birimo ibyumba by’amashuri bidahagije. Ikindi ni muri gahunda yo gufungurira abana ku ishuri, ababyeyi ntabwo bitabira kwishyura umusanzu wabo basabwa gutanga.”
Uwiduhaye Adelphine, uyobora ikigo cy’amashuri abanza cya Kabusunzu, avuga ko ibibabangamiye cyane ari ukubura umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ubucucike mu mashuri.
Ati: “Ibibazo dufite ni uko nta muriro w’amashanyarazi dufite, bikaba bitugora kwigisha ICT nta mashanyarazi. Ikindi kitubangamiye ni ubucucike mu mashuri. Tukaba dusaba ko twakongererwa ibyumba by’amashuri. Twizeye ko ubwo Abadepite badusuye, ibi bizacyemuka vuba.”
Nyuma yo kugaragariza iyi komisiyo ibi bibazo bagihura nabyo, bijejwe ko bagiye kubiganiraho n’ababishinzwe bigashakirwa bigacyemuka.
Umuyobozi w’iyi Komisiyo, Depite Rubagumya Furaha Emma, yavuze ko nyuma yo kugaragarizwa ibikibangamiye ireme ry’uburezi nabo bazabigaragariza Minisiteri y’Uburezi babiganireho bishakirwe igisubizo.
Ati: “Ibyo twabonye, tuzagira umwanya wo kubiganiraho na Minisitiri w’Uburezi, dukore uko bisanzwe mu mikorere y’inteko ishinga amategeko. Nyuma ya raporo tuzaba twagejeje ku nteko rusange, nihaba harimo imyanzuro tubona cyangwa se ibigomba kwitabwaho nabyo tuzabigaragaza.”
Yakomeje agaragaza ko nyuma yo kubigeza ku babishinzwe, batazaterera agati mu ryinyo, ahubwo hazakomeza kubaho gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.
Ati: “Nyuma yo kugaragaza ibigomba kwitabwaho ku nzego zibishinzwe, hazabaho no gukurikirana uburyo bishyirwa mu bikorwa, ariko nanone nk’uko mubizi, hari igihe bashobora kugaragaza ingorane bafite. Hari ibishobora gucyemuka mu maguru mashya ariko hari n’ibisaba ingengo y’imari, ku buryo ushobora gusanga ibicyenewe ari byinshi kurenza ubushobozi bwaboneka mu mwaka umwe, ibiri cyangwa itatu.”
Mu Karere ka Gatsibo, habarurwa ibyumba by’amashuri bigera 3,947. Ibigaragaramo ubucucike bikaba bingana na 327. Ibigo by’amashuri bidafite amazi meza bigera kuri 45, naho ibidafite umuriro w’amashyanyarazi bingana na 48.











