MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage batewe impungenge n’udukoko bita “Mukondo w’inyana” tubangiriza imyaka 

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
05/01/2022

Mu Murenge wa Rwimbogo hari abaturage bavuga ko bamaze imyaka itatu bateza imyaka kuko iribwa n’agakoko bita “Mukondo w’inyana” bavuga ko kaburiwe umuti. Abashinzwe ubuhinzi bo bakemeza ko hasabwa kubahiriza inama bagirwa zo gutegura neza imirima.

Mu Kagari ka Munini mu Karere ka Gatsibo niho hari ikibazo cy’agakoko kitwa “Mukondo w’inyana” kameze nk’umunyorogoto, utu dukoko twibasira cyane imyaka yatewe mu mirima

Umunyamakuru wa MUHAZIYACU yajyanywe muri iyi mirima y’abaturage kugira ngo yirebere uko iki cyonnyi kimeze, mu mirima y’ibigori, ibishyimbo n’ibirayi hose byuzuyemo,

Ni ibyonnyi bigaragarira amaso mu buryo bworoshye, kuko uyu muhinzi yigije ku ruhande itaka gato gusa duhita tugaragara, mu mirima y’ibirayi yo tuba tujagata

Bamwe muri aba baturage bavuga ko ibi byonnyi bimaze igihe kandi biyambaje abashinzwe ubuhinzi ntibagira igisubizo babaha,

Batamuriza Annonciata, yagize ati: “Hari ibikoko biba mu itaka biturira imyaka, birya ibishyimbo, ibigori n’ibirayi n’ibijumba n’imyumbati, ba Agoronome baraje barabipima babura ubwoko bwabyo barigendera.”

Mukandahiro Vestine, yagize ati: “Uratera wamara gutera ibyo bisimba bikinjira mu ntete hasi, intete zitaramera noneho ikigori ntikimere, ni ibintu tumaranye imyaka irenga itatu.”

Hari umuturage wahinze ibishyimbo ku buso bungana n’intambwe 35 kuri 35 yemeza ko nta biro icumi yakuye muri uyu murima,

Dore icyifuzo cy’uyu muturage: “Bibaye ngombwa baza bagakora ubushakashatsi, bibaye ngombwa bakadushakira imiti kuko ntabwo leta izakomeza kudutunga kandi tubasha gukora.”

Umwe mu nzobere mu buhinzi yemeza ko ibi bikoko bisanzwe, ngo akazi kabyo ni ako kurya ibyaboreye mu mirima, kugira ngo bibore neza, ngo iyo utu dukoko tubaye twinshi ahantu tukabura ibyo turya twinjira mu mbuto zatewe cyangwa mu mizi y’imyaka.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange J. Léonard yemeza ko iki kibazo bagiye kukimenyesha ababishinzwe kugira ngo abaturage bafashwe kubona umuti w’iki kibazo cy’udukoko twangiza imyaka y’abaturage.

Umwe mu bakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi- RAB, kuri sitasiyo ya Nyagatare ni Kagwa Evalde yemeza ko gutera umuti mu butaka atari wo muti urambye,

Yagize ati: “Nta muti wajya mu butaka, gutera umuti mu butaka ni ikintu kibi ushobora guteramo imiti ubutaka ntibuzongere kwera na rimwe kuko ubutaka bugizwe n’udukoko twinshi kandi dufite akamaro.”

Kagwa akomeza avuga ko hari inama enye bagira abahinzi mu rwego rwo kurwanya ibi bikoko. Iya mbere ni ugutunganya neza ubutaka, icya kabiri ni ugutera imbuto zihungiye, iya gatatu ni ugukoresha ishwagara kuko yo irwanya ubu bukoko ku buryo bworoshye; iya kane ni uko abaturage bakwiye guhinga bahinduranya imyaka.

Iki kibazo ntikiri mu Kagari ka Munini muri Gatsibo honyine kuko no mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Karangazi ahitwa Ndama.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Mu Isantere ya Munini barikoma MTN mu gutuma bahererekanya amafaranga mu ntoki

Gatsibo: Mu Isantere ya Munini barikoma MTN mu gutuma bahererekanya amafaranga mu ntoki

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU