Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashishikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwaho, birinda kuvanga ibihingwa kugira ngo bitege umusaruro ushimishije.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burabugarukaho mu gihe mu Gihugu hose hari gutangira igihembwe cy’ihinga cya 2026A, igihembwe byagaragaye ko imvura izaba nke by’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bamwe mu bahinzi bo mu Karere ka Gatsibo baganiriye na MUHAZIYACU, bagaragaza ko kuri ubu imyiteguro bayigeze kure kandi ko abambere bagejeje imbuto mu butaka, bemeza ko bakurikiza amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bakoresha inyongera musaruro.
Bakenga Emmanuel utuye mu Murenge wa Kabarore, Akagari ka Kabarore, yagize ati: “Twiteguye neza turabona ikirere kimeze neza ubu turimo gutera ibigori, muri macye ntagihindutse turabona ihinga ry’iki gihembwe rigomba kugenda neza ifumbire twarayiteguye nta kibazo tuzagira ibindi byaba iby’ikirere.’’
Akimana Jeanette wo mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: “Nditeguye cyane njyewe iki gihembwe nahisemo kuzatera ibishyimbo nabonye ari byo bimpa umusaruro, kuko n’ubundi iyo ibishyimbo byeze neza urabigurisha ukagura ibigori cyangwa n’ikindi ushaka.’’
Mukamana Béatha na we wo mu Murenge wa Kabarore, yagize ati: ’’Twiteguye neza urabona ko udusanze dutera ibigori kandi nk’uko bigaragara ikirere gishobora kuzaba cyiza, ariko dufite imbogamizi y’uko kubona imiti yica udukoko turya imyaka bitatworohera.’’
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard, avuga ko bagira inama abahinzi gutera imbuto kandi bashyizemo ifumbure kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.
Anashishikariza abantu bafite ubutaka ahantu hanyuranye ko bukwiye guhingwa bwose, ndetse n’udafite ubushobozi bwo ku buhinga bwose agashaka uwo bafatanya, ariko ntihagire ibisambu birara bidahinze ku misozi.
Yagize ati: “Twiteguye neza igihembwe cy’ihinga cya 2026A, cyane cyane hibandwa ku bihingwa byatoranyijwe kugira ngo abaturage babone ibyo kurya, abahinzi banini babibonemo n’inyungu zo kuba banabigurisha, atari abanini gusa n’abato bakabona inyungu zivuye ku buhinzi.”
“Twakoze inama n’ubukangurambaga duhuza ibyiciro bitandukanye harimo amakoperative y’abahinzi, n’abafatanyabikorwa bacu mu by’ubuhinzi, NGOs zikorera mu by’ubuhinzi n’abandi batandukanye, twakoze inama zitandukanye zigera kuri enye, mu byiciro bitandukanye ndetse tunafata n’ingamba muri gahunda yo guhuza ubutaka yitwa ‘FOBASI’.






