MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: G.S Rebero yahembewe kwitwara neza mu isuku n’isukura

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
24/09/2025

Ikigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Rebero giherereye mu Murenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, cyahawe ibihembo by’uko iki kigo cyitwaye neza mu marushanwa yo kugira isuku; abanyeshuri bakangurirwa kugira isuku aho bari hose.

Ibi byabaye kuri uyu wa 23 Nzeri 2025, ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwifatanyaga n’Umushinga Water for people mu guha abanyeshuri ibihembo batsindiye kubera ko bitwaye neza mu marushanwa yo kugira isuku birinda umwanda.

Mu bihembo bahawe harimo ibikoresho by’ishuri, birimo amakaye n’amakaramu, bahawe kandi ibikoresho bibafasha kuyungurura amazi (Filter) zigera kuri eshanu, imwe ikagura 100,000 Frw, bahawe kandi Sato tap ibafasha gukarana inoki mu buryo bworoshye, bahabwa na Sato Pan zigera kuri 14 imwe ikagura asaga ibihumbi 12.

Umuyobozi GS Rebero, Mukangango Louise, yavuze ko mu myaka itatu iki kigo kimaze ari ubwa mbere gihawe ibihembo kubera igikorwa cy’indashikirwa bagezeho, yemeza ko iki kigo isuku ariyo iza ku mwanya wambere.

Yagize ati: “Mu myaka itatu tumaze nibwo tugiye guhabwa ibihembo nk’ibi dushimiye bikomeye ababigizemo uruhare n’abagiye kudugemba, muri iki kigo duharanira uburezi bufite ireme ariko nanone tukaba twimakaza isuku n’isukura. Turabashimiye cyane kuba mwatuzaniye ibihembo.”

Iraguha Jerome umukozi ushinzwe isuku n’isukuru mu kigo “Isoko y’ubuzima” yagaragarije abanyeshuri ko ibyo bakora byose batimakaje isuku ko ntacyo bageraho kuko indwara zabahitana, yemeza ko kuba batsinze ari uko hari icyo bakoze.

Yagize ati: “Ni ibyishimo byinshi dusangiye twese uko turi hano, ndashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe dufatanya ibi byose tugeraho baba badufashije, kuri uyu mwanya mwabaye abambere ntimuzasubire inyuma, ibi bihembo tubahaye mwarabikoreye, mukwiye kumenya ko isuku ihera kuri njye, ibyo wakora byose udashyize isuku imbere ntacyo wageraho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janvière yashimiye ubuyobozi bwa G.S. Rebero, asaba abanyeshuri kujya barangwa n’isuku haba ku ishuri no mu miryango yabo.

Yagize ati: “Turabashimira cyane ibikorwa mukora by’isuku n’isukura, mwitwaye neza kandi turabashimira. Mugomba kugira isuku ku mubiri, mu myambaro mwiyogoshesha kandi mubibwira n’ababyeyi banyu. Kuri ubu mwabaye ikigo cya Kabiri mu kwimakaza isuku, habayeho isesengura tubona ko iki kigo kitwaye neza mu bigo byose dufite mu Karere, kandi uruhare runini ni abarimu baba babigizemo uruhare, urabona ko mucyeye cyane.”

Mu marushanwa y’isuku n’isukura yakozwe muri za Karabu z’isuku n’isukura mu bigo by’amashuri yakozwe hirya no hino mu bigo by’amashuri, Ikigo cya GS Rebero cyaje ku mwanya wa kabiri n’amanota 88.55%, gikurikiye G.S Mugogo yagize amanota 88.73%. Ku mwanya wa gatatu haje, E.P. Rebezo ifite amanota 81.53%, umwanya wa kane haza E.P. Rumuri n’amanota 79.83% naho ku mwanya wa gatanu haza G.S. Mushongi ifite amanota 76.25%.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyitezwe ku ishami rya RFI rigiye kubakwa i Kirehe

Ibyitezwe ku ishami rya RFI rigiye kubakwa i Kirehe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU