Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI) kigaragaza ko kigiye gushinga ishami mu Karere ka Kirehe, ryitezweho kuba mpuzamahanga.
Ibi, iki kigo cyabigarutseho kuri uyu wa 24 Nzeri 2025 ubwo muri aka Karere ka Kirehe haberaga ubukangurambaga bwahawe izina rya “Sobanukirwa RFI 2025”, bwari bwitabiriwe n’abayobozi mu byiciro bitandukanye bo muri aka Karere.
Rwanda Forensic Institute ikora ubugenzuzi mu nzego zitandukanye, zirimo gupima utunyangingo ndangasano (DNA) na jenetiki, mu kumenya abasanzwe bakekwaho ibyaha cyangwa isano riri hagati y’abantu. Ubugenzuzi bwa Toxicology, harebwa ibiyobyabwenge, imiti n’ibinyobwa bishobora kwifashishwa mu byaha.
Ikigo RFI kandi gikora ubugenzuzi bw’inyandiko n’imikono, mu kugaragaza inyandiko mpimbano cyangwa impaka zishingiye ku byanditse. Kinakora ubugenzuzi bw’ikoranabuhanga, mu gusuzuma ibikoresho bya mudasobwa, telefoni n’ibindi byifashishwa mu byaha.
Kubera izi serivise iki kigo gitanga kandi zikenerwa na benshi, cyiyemeje kugaba amashami hirya no hino mu gihugu. By’umwihariko mu Ntara y’Iburasirazuba amashami ya RFI azajya muri Nyagatare, Rwamagana, na Kirehe.
Bamwe mu bayobozi bo mu Karere ka Kirehe baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaza ko kuba RFI igiye gushyira ishami muri aka karere ari ikintu cyiza cyane cy’agaciro kuko serivise batanga zikenewe cyane, kandi ko kubera ko gikorera kure hari igihe kuhagera biba bigoye.
Nyirahabineza Emerance utuye mu Murenge wa Nyarubuye, yagize ati: “RFI hari serivise nyinshi itanga nk’uko bamaze kudusobanurira, ariko kuba bari kure usanga abantu kuhagera bibagoye umuntu akaba yarengana ariko kuba bagiye kuza gukorera hano mu karere kacu ni ikintu gikomeye cyane, kubagana bizaba byoroshye kuko nta matike menshi utanga.”
Gakwerere Josam na we yagize ati: “Kuva i Kirehe ujya i Kigali ni kure cyane, iyo serivise ije ikenewe noneho by’akarusho ikegera ku bo igenewe biba ari inyongera, ikirenze kuri ibyo kuba gisigaye ari mpuzamahanga serivise zizambukiranya n’imipaka babe bagera no mu bihugu duturanye.”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Institute, Lt Col (Rtd) Dr. Charles Karangwa, yagaragaje ko kuri ubu hari inyigo yo gushyira ikicaro cya RFI muri Kirehe kandi n’abaturage baturuka mu bihugu bituranye n’u Rwanda birimo Tanzania n’u Burundi bazajya bagana iri shami riri i Kirehe mu buryo buboroheye.
Yagize ati: “Twamaze kugeza ibisabwa ku mufatanyabikorwa wa Kirehe hari ibyo bakinonosora neza, mu gihe yaba adusubije tuzahita dusinya amasezerano twe turiteguye nta kibazo. Twiyemeje gutanga umusanzu ku bindi bihugu batuganye byaba ari byiza nabo tukabafasha.”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) bugaragaza ko mu mwaka ushize bwakiriye abaturage baturutse mu bihugu 49 byo hirya no hino ku isi, kandi ko nibura kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri Kanama 2025 imaze kwakira ndetse inakemura imanza zigera 96,989.











