Abaturage babitsa bakanabikuriza muri Koperative Umurenge Sacco Kiramuruzi, barashinja abakozi b’iyi banki kubaha serivisi mbi ndetse no kubafata “nk’injiji” mu gihe bayigannye.
Ibi babitangarije muhaziyacu.rw kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, ubwo umunyamakuru yasangaga bitotombera imbere y’iyi banki nyuma yo gutinda guhabwa serivisi no kubwirwa nabi n’abakozi bayo.
Abenshi mu bitotombaga harimo abaturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bari baje guhemberwa muri iyi banki, n’abandi baturage basanzwe bari baje kubitsa no kubikuza.
Karangwa Callixte yagize ati: “ Serivisi za hano ni mbi rwose ntabwo bakira umuntu neza, nari nje kubikuza amafaranga hano, mpasanga umukozi umwe ari we uri gufasha abantu bose, yaba abari guhabwa amafaranga ya VUP ndetse n’abandi basanzwe, naje mugitondo none bigeze saa saba ntarahabwa serivisi; rwose bisubireho ntabwo bikwiriye.”
Muteteri Fatuma we yibaza impamvu banki nk’iyi ikoresha umukozi umwe mu gihe hari abakiriya benshi, agasanga bikwiriye guhinduka imikorere ikihuta.
Ati: “ Mu zindi banki iyo tugiyeyo tukaba benshi usanga abakozi bose barekera gukora ibyo bakoraga bakita ku bakiriya none hano kuva saa mbili ubu tugeze saa saba haracyakora umuntu umwe nabwo aracishamo akanigira kuri telefoni iminota myinshi tukamubura.”
Ngo hari abitwa “injiji” kuko baba basobanuje
Bamwe mu bafatira amafaranga ya VUP muri iyi banki babwiye muhaziyacu.rw ko abakozi b’iyi banki babita injiji mu gihe bagiye gusobanuza nk’iyo hari amafaranga bakaswe.
Mugunga Daniel yagize ati : “ Hari igihe uba warakoze nk’imibyizi icumi bakaguhembera icyenda, wajya gusobanuza abakozi ba Sacco bakakubwira nabi ubundi bakakwita injiji nyamara ntibamenye ko abantu bose atari ko bize.”
Mukamfizi Anatalie we avuga ko amaze iminsi aza kuri iyi banki kugira ngo afate amafaranga ye yakoreye muri VUP gusa ngo ntibirakunda ngo niyo agerageje kubaza impamvu atabona amafaranga bamusaba gutegereza kugira ngo babanze bite ku bandi bakiriya byagera nimugoroba bakamusaba kuzagaruka ejo nabwo bikarangira adafashijwe.
Harorimana Philippe uhagarariye VUP mu Murenge wa Kiramuruzi we ntiyemeranya n’abaturage bavuga ko bahabwa serivisi mbi, avuga ko biterwa nuko bose bahurira kuri banki mu munsi umwe kubitaho ntibyihute.
Ku kijyanye n’abaturage batishyurirwa imibyizi baba bakoze yavuze ko abaturage babeshya ngo bishyurwa neza nk’uko bikwiye.

Umuyobozi wa Koperative Umurenge Sacco Kiramuruzi, Ndikubwimana Felecien yabwiye muhaziyacu.rw ko ibyo abaturage babashinja atari byo.
Yagize ati: “Ntabwo twavuga ko abaturage tutabaha agaciro kuko na bo ni abanyamuryango bacu usanga baratanze imigabane shingiro yuzuye, serivisi bavuga ngo tubaha nabi, biterwa n’uburyo baje, hari igihe twakira lisite y’abantu 600 bagiye guhembwa bugacya baza kandi hano dukoresha uburyo bw’intoki ntabwo dukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuza.”
Yakomeje avuga ko babanza gufata amafaranga y’abaturage buri wese bakagenda bayamushyirira kuri konti ubundi bakabona kuyabaha, anongeraho ko bagenda bayabaha bakurikije utugari baturukamo ariko ngo hari igihe bahahurira ari benshi ntibabone serivisi nziza nk’uko bikwiriye.
Yakomeje avuga ko bafite abakozi babiri nawe wa gatatu bita ku bakiriya agasaba imbabazi uwaba yarakiriwe nabi ngo kuko inshingano zabo ni ugufata neza ababagana.
Ku kijyanye no gusuzugura abakiriya no kubita injiji, uyu muyobozi yavuze ko agiye kugikurikirana ariko ngo arumva nta mukozi wapfa kubikora bitewe nuko babatoje kwakira neza ababagana.
Koperative Umurenge Sacco zashinzwe mu 2009 nyuma y’uko Leta ibonye ko serivisi z’imari zitagera ku baturage neza nk’uko bikwiye. Zashinze imizi mu gihugu hose mu 2012, ubu zikaba zifite umutungo ugera kuri miliyari 121 Frw. Zifite abanyamuryango miliyoni 2.7.







