MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gukurikiza urugero rwa Singapore

Dedios NsabimanaYanditswe na Dedios Nsabimana
30/12/2019
Shahrill Aj, Chief Transformational Facilitator at Nu Quest Management Pte Ltd from Singapore.

Shahrill Aj, Chief Transformational Facilitator at Nu Quest Management Pte Ltd from Singapore.

U Rwanda na Singapore bifite byinshi bihuje, cyane cyane kuba nta mutungo kamere ibi bihugu byombi bishingiraho, ahubwo ari bushobozi bushingiye ku baturage.

Ndetse bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze mu Rwanda, igihugu gikubye Singapore inshuro zirenga 30 mu bunini, banashimangira ko mu Rwanda haboneka amahirwe menshi kurusha ayo iki gihugu cyo muri Aziya cyari ifite ubwo cyatangiraga urugamba rw’iterambere, bityo bakaba babona kugera ku rwego iriho bishoboka.

Singapore ni igihugu cyageze ku iterambere ryihuse mu myaka 25 nyuma y’uko kibonye ubwigenge mu mwaka wa 1965.

Umwe mu minsi y’ingenzi muri 2019 ku bayobozi bo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, ni uwo bamaze mu mahugurwa yari ayobowe na Shahrill Aj, ushinzwe gutoza ibyerekeye iterambere mu kigo cyo muri Singapore cyitwa “Nu Quest Management Pte Ltd”.

Uyu munya-Singapore, yabasangije ku mateka n’ibanga by’iterambere bya Singapore.

Shahrill ni ikigo akorera bakoreye mu Rwanda guhera muri 2011, bakorana na Leta y’u Rwanda mu byerekeye amahugurwa n’ubujyanama, mu gutegura abatangiye imirimo y’ubuyobozi, no guhugura abayisanzwemo kugirango bakore inshingano zabo neza.

Imiyoborere ni ingenzi

Nk’uko Shahrill yabitangaje, ubuyobozi ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo ikigo, itsinda cyangwa igihugu runaka bigere ku ntego yabyo.

Yasobanuye ati: “Mufite umuyobozi mwiza uyu munsi, neza neza nk’uwo Singapore yigeze kugira mu bihe byahise (Li Kuan Yew).”

Ariko kuri Shahrill, abantu bakwiye no gutekereza ku myaka izaza, mbese bagatangira kurambagiza uwazasimbura uri ku buyobozi uyu munsi, kugirango akomeze za ntego na cya cyerekezo byubatswe muri iyi myaka yose.

Usibye gukomoza ku kamaro ko gukomeza kongerera ubushobozi abari mu mirimo yo gufasha abaturage gutera imbere, Shahrill agaruka ku kamaro ko gukorera hamwe.

Yemeza ko mbere yo kugirango umuyobozi ashakashake intego ze bwite, igikwiye ari ugushakashaka inyungu rusange, bityo n’ize akazigeraho mu buryo bworoshye kandi burambye.

Yakomeje ati: “Mu Rwanda hari abayobozi bafite umuhate n’ubushake. Icyo nabibutsa ni ugukomeza bagana imbere, ntibigere na rimwe babura intego itumye baba mu myanya barimo. Bari mu myanya barimo kugirango bakorere abaturage, bakorere umuryango mugari, bawugeze ku iterambere ryiza ndetse n’ejo hazaza heza.”

Nk’umuntu uri hafi kumara imyaka icumi mu gihugu, Shahrill avuga ko yagiye abona impinduka nyinshi z’iterambere.

Nyuma y’aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ati: “Akenshi usanga umuntu ashaka guhindura ibintu binini ariko atabanje guhindura udutoya tumwegereye.”

Yongeyeho ati: “Mu byo twize by’ingenzi harimo kubanza kwisuzuma ubwawe, ukareba neza niba nta kibazo ufite, nibwo ubasha guhindura undi ukwegereye.”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko Singapore ijya kugira amateka asa nk’ay’u Rwanda; cyane cyane kuba buri kimwe muri ibi bihugu ari kimwe mu bito cyane mu ngano ku mugabane wacyo, ndetse byombi bikaba byaraciye mu by’ubukoloni.

Guverineri Mufulukye yagize ati: “Hari igihe cyageze abantu batekereza ko u Rwanda rutazongera kuba igihugu ukundi, ariko kuva icyo gihe, aho tugeze tubikesha ubuyobozi bwiza, mu gihe Singapore ishingiye ku muyobozi nka Li Kuan Yew, urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda rwayobowe na Perezida Kagame.”

Uyu muyobozi yavuze ko gukunda igihugu, gukora cyane no gukorera hamwe ari indangagaciro abayobozi bakwiye guhurizaho kugirango bazamure abaturage.

Mufulukye kandi avuga ko urebye aho u Rwanda rwavuye mu myaka 25 ishize n’aho ruri none, ari ikimenyetso cy’uko rimwe u Rwanda rwazagera aho Singapore yageze mu iterambere.

Abayobozi bo mu Burasirazuba bifotoza ifoto y’urwibutso nyuma y’amahugurwa agamije kwigira ku gihugu cya Singapore.

Umurage wa Lee Kuan Yew

Iki gihugu kigendera ku murage wa Lee Kuan Yew, umukambwe watabarutse muri 2015 amaze imyaka 91 ku isi, akaba afatwa nk’umubyeyi wa Singapore, nyuma y’aho ayibereye minisitiri w’intebe imyaka 30 kugeza muri 1990.

Nk’igihugu kitari gifite umutungo kamere, Lee yashyizeho umurongo ukomeye wo kurwanya ruswa mu bayobozi, ikintu yemezaga ko kidindiza imiyoborere n’iterambere.

Umuyobozi ahembwa umushahara wo hejuru cyane kugirango atazatekereza kwaka ruswa maze umuturage akabihomberamo.

Gusa kuba umuyobozi ntibyoroshye kuko bisaba igihe kugirango babanze babone ko ashoboye, hakubitiyeho n’imyaka abanza kuba umuyobozi w’agateganyo bakabanza bakamenya ko ashoboye koko.

Umuyobozi kandi atoranywa kare, ndetse uyu munsi bazi uzasimbura minisitiri w’intebe uri ku buyobozi.

Urugendo rwa Singapore

Shahrill atanga urugero rw’umuntu aramutse ashyizwe rwagati mu ishyamba ry’inzitane, nta kintu na kimwe ahawe cy’ubufasha, akabaza niba uwo muntu yarokoka.

Yasubije ati” “Yego rwose wabaho. Kubera ko ikiremwa muntu gifite ubushobozi bwo kwishakira inzira; kubera kugotwa n’ibibazo, nta n’ikintu ufite, uzatekereza uburyo wava muri ayo makuba.”

Ibi nibyo byabaye kuri Singapore, nkuko Shahrill abisobanura avuga ko iyo igihugu cye kitisanga mu mbogamizi kitari gutekereza cyane uko cyakwigobotora maze ngo kinatere izindi ntambwe.

Imyaka 10 y’ibanze mu burezi ku mwana ni itegeko, kandi byabaye ihame, ukoze icyaha cyo kwima umwana uburenganzira bwo kwiga arahanwa bikomeye.

Ati: “Umubyeyi agomba kujyana umwana we ku ishuri, iyo atabikoze atyo nta mpamvu, ajyanwa mu rukiko, ndetse no gufungwa biba bishoboka.”

Buri muturage wese aba ari umusirikare watojwe nubwo aba akora indi mirimo, inshingano aba agomba gukora ni ukujya ku rugerero (mu gisirikare) nibura ibyumweru bitatu buri mwaka.

Nubwo Singapore ifite ubuso bwa kirometero kare 721.5, harimo ubwo yabonye imaze gukamya amazi yo mu nyanja iyikikije maze ihahindura ubutaka bwo kubakaho.

Mu myubakire, hari inyubako ndende, ariko bubatse no munsi y’ubutaka, ariko no hejuru ya za nyubako hakaba hajya ibindi bikorwa nk’imihanda, ibibuga, n’ibindi.

Ubundi Singapore yahoze ari igihugu gikoronizwa n’Ubwongereza, ariko mu Ntambara ya Kabiri y’Isi muri za 1940, cyahise kijya mu maboko y’Ubuyapani, gusa nyuma y’iyi ntambara, Ubwongereza bwahise bucyisubiza kugeza mu mwaka wa 1963.

Singapore yabonye ubwigenge kuwa 9 Kanama 1965, nyuma y’aho imaze imyaka ibiri ibarwa nk’agace kagize igihugu cya Malaysia.

Mu myaka ya za 1990, iki gihugu cyari kimaze kuba kimwe mu bihugu bikize ku isi, giteza imbere cyane uburezi n’inganda.

Uyu munsi, nk’uko Shahrill abitangaza, 95% by’abaturage b’iki gihugu batunze inzu, ikigo cy’iki gihugu gitwara abantu mu ndege ni kimwe mu bikomeye ku isi, ubuvuzi bwabo ni ubwa mbere mu karere, n’igisirikare ni kimwe mu bikomeye muri Aziya.

Yagize ati: “Kaminuza zose dufite ziri mu 100 zikomeye ku isi, ndetse n’ishuri ryigisha ubucuruzi ryacu ni rimwe muri eshatu za mbere ku isi.”

Singapore yabaye igicumbi cy’ubucuruzi ku rwego rw’isi, kuburyo ngo n’ubwo nta mabuye y’agaciro cyangwa peteroli bagira, ibigo bikomeye muri buno bucuruzi ku isi byose nabyo bihagira icyicaro.

Ku itariki ya 12 Kamena 2018, Singapore yakiriye inama yahuje Perezida wa Koreya y’Amajyaruguru Kim Jong-un n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Iyi nama idasanzwe mu mateka y’isi yabereye muri Capella Hotel, ahitwa Sentosa, yaje no kwitwa akazina ka “Singapore Summit”; ibi benshi babisobanura nk’intsinzi kuri Singapore.

Ruswa ku bayobozi bidindiza iterambere ry’abaturage, nk’uko byivugiwe n’uwari umuyobozi wa Singapore, Lee Kuan Yew.

 

Indahiro y’abanya-Singapore ivuga ko batitaye ku nkomoko, imyemerere n’ibindi, bose basangiye igihugu kandi bagamije iterambere ryacyo.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Singapore

UMWANDITSI

Dedios Nsabimana

Dedios Nsabimana

Izo bijyanye

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude
Ubuhinzi

Ntabwo tugenga ibihe, ni yo mpamvu amazi ahari agomba gukoreshwa neza- Kazarwa Gertrude

10/10/2026
Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa
Ubumwe n'ubwiyunge

Dr. Mukabaramba yasabye abayobozi gukomera ku gihango cyo gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa

08/10/2026
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere
Amakuru

Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje ko ibiganiro by’ubumwe n’ubudaheranwa byomora ibikomere

06/10/2026
REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026
Siporo & imyidagaduro

REG VC na Police WVC begukanye irushanwa rya Volleyball rya Kirehe Open 2026

05/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kiramuruzi: Babangamiwe n’ubwiyongere bw’abana b’inzererezi

Kiramuruzi: Babangamiwe n’ubwiyongere bw'abana b’inzererezi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU