Abacuruzi n’abatuye mu gasantere ka Kiramuruzi mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo babangamiwe n’izamuka ry’imibare y’abana b’inzererezi muri aka gace, aho ngo basigaye banabiba ibicuruzwa byabo bikabatera ibihombo.
Ibi babigaragarije muhaziyacu.rw kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukuboza 2019, ubwo umunyamakuru yasuraga aka gasantere.
Abacuruzi n’abaturage bagaragaza ko kuva mu Kwezi kwa Nzeri uyu mwaka imibare y’abana b’inzererezi muri aka gace yiyongereye cyane ndetse banongera ubujura, aho bacunga umucuruzi yinjiye mu nzu agiye kwakira umukiriya bagaterura ibintu bitandukanye bakiruka.
Niyomugabo Jean Paul yagize ati “ Ubujura bw’aba bana burakabije cyane, babaye benshi cyane, bacunga amasaha tuba dufitemo abakiriya bakigabanya amaduka ubundi bakajya baterura ibicuruzwa tuba twashyize hanze bakiruka, baragenda bakabigurisha abaturage ku mafaranga make cyane twe tugahomba.”
Niyomugabo yavuze ko abenshi mu bacuruzi basigaye bahombywa n’abo bana b’inzererezi ndetse ngo iki kibazo bakigejeje ku buyobozi bw’Akagari ariko ngo ntakintu buragikoraho.
Undi mucuruzi utifuje kugaragaza amazina ye mu itangazamakuru yagize ati “Basigaye ari benshi cyane inaha, ntabwo tuzi aho baturuka ujya kubona mugitondo ukabona bashoreranye ari nka 30 abenshi iyo ubabajije impamvu bahisemo kuva iwabo bakubwira ko byatewe n’amakimbirane ababyeyi babo bafitanye none rero turasaba ubuyobozi gushaka umuti w’iki kibazo.”
Mukabutare Esperance we yavuze ko mu minsi ishize baje iwe bakamutwara ibirimo amasafuriya n’ibindi bikoresho byo mu rugo asaba ubuyobozi gushaka uburyo bwakemura iki kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yabwiye muhaziyacu.rw ko koko imibare y’abana b’inzererezi yiyongereye cyane muri aka gasantere kuva mu Ukwakira, ngo barateganya gutangira guhana ababyeyi b’aba bana kuko nibo batuma abana babo baba inzererezi.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abana b’inzererezi turakizi barahari, hari igihe twigeze guhana ababyeyi babo ubona biragabanyutse, basa nabatinyemo ikirimo kibabaje kurusha ibindi nuko abana bose bafite iwabo, uwo twari twabonye udafite ababyeyi ni umwe, mu kwezi kwa cumi nibwo bongeye kuba benshi dutumaho ababyeyi babo hitaba bake abandi ntibaza.”
Yakomeje agira ati “ Ubu twafashe ingamba zo gukoresha itegeko ku mubyeyi wataye inshingano za kibyeyi, ibintu byo kwinginga ni ukubivamo abantu bagahanwa uko bikwiye, ndizeza abaturage n’abo bacuruzi ko bitarenze tariki 5 Mutarama iki kibazo tuzaba twaragikemuye.”
Uyu muyobozi yanavuze ko benshi mu babyeyi baba bana usanga bafitanye amakimbirane ari nabyo bituma abana bata iwabo bakajya kwibera inzererezi.
Ikibazo cy’abana b’inzererezi leta y’u Rwanda yagiye igifatira ingamba zirimo kubasubiza mu miryango yabo, abandi bagashyirwa mu bigo bitandukanye bibitaho bikabarera nk’abandi bana. Muri aka gasantere ka Kiramuruzi habarurwa abana barenga 40 birirwa bazerera.





