Amakipe abiri yo mu ntara y’Iburasirazuba akina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere (Rwanda Premier League) akomeje kwiyubaka kugira ngo imikino yo kwishyura izatangira tariki ya 5 Mutarama azabashe kwitwara neza.
Sunrise FC yasinyishije abakinnyi babiri barimo Ndatimana Robert wakiniraga Gicumbi FC na Ayubu Kyiza Ibrahim.
Umwe mu bayobozi ba Sunrise FC Rebero Emmanuel yabwiye muhaziyacu.rw ko baguze aba bakinnyi kugira ngo babafashe gukomeza guhatana kugira ngo nibura bazaze mu makipe ane ya mbere.
Yagize ati “ Abakinnyi twasinyishije ni babiri; ni Ndatimana Robert na Kyiza Ibrahim w’Umunyamahanga, turifuza ko badufasha mu mikino yo kwishyura tukazarangiza shampiyona turi mu makipe ane ya mbere.”
Ndatimana Robert ugiye gukinira Sunrise ni umwe mu bakinnyi bazamukiye mu ikipe y’umupira y’abato i Rwamagana ayivamo ajya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya FERWAFA, yakinnye imikino y’igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 17 nyuma akinira amakipe arimo Isonga, Rayon Sport, Police FC, Bugesera ndetse na Gicumbi yakiniye mu mikino ibanza ya shampiyona.
Biravugwa ko ikipe ya Bugesera iri mu biganiro na APR FC kugirango batizwe umukinnyi ukina mu kibuga hagati yugarira izamu, Nkomezi Alexis.
Nkomezi yakinnye mu makipe arimo Espoir, Amagaju, Sunrise, AS Kigali ndetse na Mukura yabanjemo mbere yo kwerekeza muri APR FC.
Mu mikino ibanza ya shampiyona ikipe ya Bugesera yarangije iri kumwanya wa munani n’amanota 20, mu gihe Sunrise yo yarangije iri kumwanya wa cyenda n’amanota 19. Biteganyijwe ko imikino yo kwishyura izatangira kucyumweru tariki 5 Mutarama 2020.






