Abanyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Dominique Nyabisindu, riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi, barasaba gukorerwa ubuvugizi kuko bafite ikibabazo cyo kutagira inzu yo kuriramo ku ishuri, ahubwo barira mu mashuri bigiramo bikabangamira amasomo yabo.
Aba banyeshuri bavuga ko nyuma yo gufata amafunguro hakurikiraho umwanya wo gukora isuku mu mashuri kugira ngo bongere bayigiremo, hakaba nubwo umwanya wo gukora isuku ubaye munini bagasaba ko kubakirwa inzu yabugenewe bazajya bafatiramo amafunguro .
Abanyeshuri baganiriye na MUHAZIYACU bagaragaje ko batagira inzu yo kuriramo ahubwo barira mu mashuri bikababangamira.
Nibishaka Denyse uhagarariye abandi banyeshuri muri iki kigo cya Nyabisindu yagize ati“Hano tugira ikibazo cyo kurira mu mashuri ndumva mwadukorera ubuvugizi bakatwubakira sale yaho tuzajya dufatira amafunguro , kuko kurira mu ishuri bidindiza amasomo yacu, nyuma yo kurya haza umwanya wo gukora isuku mu mashuri, rimwe narimwe ugasanga isuku ntikorwa vuba ugasanga hari umwanya munini dutakaze mu masuku kandi turi bwongere tukiga.”
Ndahiro Joel we yagize ati“Hari byinshi bitubangamira mu gihe cyo gufata amafunguro , abanyeshuri barira mu mashuri kandi twakabaye dufite sale turiramo , iyo sale ikajya idufasha twamara kurya bagakoramo isuku natwe tukigira mu masomo yacu, tubonye aho kurira hatari mu ishuri twajya dutangira amasomo hakiri kare kuko hari umwanya dutakaza mugihe cyo kwiga.”
Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo Hakizimana Fidele yemera ko ikibazo cyaho abanyeshuri barira bagifite.
Yagize ati“Aho abanyeshuri barira hara cyenewe kugirango babone aho barira hisanzuye nuku bikorera ubuvugizi .”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yemera ko ikibazo cyaho abanyeshuri barira gihari kandi bakizi ndetse banifuza kugira icyo bagikoraho.
Yagize ati “Kiriya kibazo turakizi , ikibazo cyaho abanyeshuri barira ,ni gahunda yaje mu buryo busa n’ubutunguranye ariko yari ngombwa kugira ngo rero abana bashobore kuba bakurikirana amasomo neza nuko barira ku ishuri ,aho barira wenda umuntu yavuga ko aribwo birimo gutekerezwa hari inyigo zatangiye gukorwa zo kubaka aho abanyeshuri barira.”
Yakomeje agira ati “hari naho tumaze kuzubaka ntwabwo ari ibigo byose bidafite aho abanyeshri barira , ariko navuga yuko ahenshi batari bubakirwa kugeza ubu twaganiriye n’ibigo by’amashuri ko hajya hifashishwa ayo mashuri bigiramo ariko hakaba ni itsinda rihita rihasukura vuba vuba n’abana bakigishwa kwitonda mugihe barimo bafata ifunguro bagahita bandurura bagakomeza amasomo.”
Meya Gasana yakomeje agira ati“ Icyo umuntu yakomeza gukurikirana nuko igihe cyagenwe cyo gufungura ari nacyo bakoresha no gusukura kugirango bakomeze bige, ariko natwe nk’akarere umwaka utaha turateganya kubakira ibigo birindwi aho abanyeshuri bazajya barira, tugenda twuganira n’ibigo kugirango aho kurira haboneke.”
Umuyobozi w’akarere yavuze ko hari inama y’abafatanyabikorwa bagiye kuganira kuri icyi kibazo kugirango nabo babafashe kubonera abanyeshuri aho barira hatari mu mashri bigiramo.
Ubuyobozi buvuga ko ishuri rya G.S Nyabisindu atari ryo ryonyine ritarubakira aho abana barira.
Ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 rya G.S Nyabisindu rifite abanyeshuri bagera mu 1,500 kuva mu mashuri abanza kugera mu yisumbuye mu byiciro byose.







