Mu Karere ka Bugesera hari uruganda rwita ku myanda y’ibikoresho by’ikoranabuhanga mu rwego rwo kurengera ibidukikije, abaturage barasabwa gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga batunze mu ngo zabo bitagikora.
Uru ruganda “Enviroserve” rwubatswe mu cyanya cy’inganda cya Gashora muri Bugesera, rwakira ibikoresho by’ikoranabuhanga byashaje, ibyapfuye n’ibitagikoreshwa kugira ngo bibyazwe umusaruro, intego nkuru ni iyo kurengera ibidukikije ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bikurwa mu baturage ngo bitabangiriza ubuzima.
Hari bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa MUHAZIYACU bemeza ko hari ibikoresho bagifite mu ngo zabo, Kabalisa Alfred ni umuturage wo mu Murenge wa Rweru. Yagize ati: “Usanga buri wese afite igikoresho kitagikora kibitse iwe, nka njye mfite amatoroshi na radiyo nabitse bitagikora, sinarinziko hari aho nabitanga ngo bikorwemo ibindi bintu.”
Murenzi Remmy nawe ni umuturage wo mu Murenge wa Rweru we avuga ko afite imashini za mudasobwa eshatu zapfuye abitse iwe, ngo yumvaga azaziha ubana bakajya bazikinisha.
Sebera Steve ashinzwe ibikorwa by’itumanaho mu ruganda rwa Enviroserve ruri mu cyanya cy’inganda cya Gashora, yagize ati: “ibi bikoresho by’ikoranabuhanga bitagikora bigira ibintu byinshi byangiza ubuzima bw’abantu, bikangiza n’ibidukikije, ibi dukora ni ukugira ngo turengere ibidukikije kugira ngo turinde iyi myanda kujya aho itagomba kujya, ukaba wabisanga mu mirima cyangwa ahandi.”
Mu rwego rwo gufasha abaturage n’inzego za leta kubona aho bashyira iyo myanda y’ikoranabuhanga, hamaze gushyirwaho amakusanyirizo y’ibi bikoresho by’ikoranabuhanga, kuri ubu mu turere 14 yamaze gushyirwayo.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard nawe avuga ko uru ruganda rufite akamaro, agira ati: “Ku rwego rwo kurengera ibidukikije, ni uruganda rudufitiye akamaro ko gukusanya ibyakabaye bijugunywa bikangiza ubutaka n’ibidukikije ahubwo bikabyazwa umusaruro.”
Kugeza ubu iki kigo kimaze gukusanya toni 4,000 muri zo harimo toni ibihumbi 3 z’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha amashanyarazi y’imirasire y’izuba, imashini za mudasobwa zimaze gukusanywa ni 4,000.
Bimwe mu byo bafata barabisana bigasubizwa ku isoko, ibyuma bikajyanwa mu nganda zikora imitarimba, hari ibindi bikurwa muri ibyo bikoresho, nka pulasitike, bakibitse ubu biri gushakirwa icyo bizakoreshwa.








