Muri iki gihe abahinzi bari kwitegura igihembwe cy’ihinga 2023 A, hari abahinzi b’inyanya bo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore bamaze ukwezi bateye inyanya bavuga ko ubuhinzi bw’inyanya iyo bukozwe neza bubyara umusaruro kandi bumaze kubageza ku iterambere.
Bigirimana Jean Claude ni umuhinzi umaze imyaka icumi ahinga inyanya, ahamya ko ubu buhinzi bugira umusaruro ufatika igihe bukozwe neza kandi bugirira akamaro ubukora.
Yakomeje avuga ko nubwo ahinga ibindi bihingwa, inyanya ari zo ahinga cyane kandi ngo zimuha umusaruro ushimishije ndetse ari na zo akesha iterambere amaze kugeraho.
Uyu muhizi yakomeje avuga ko igihe cy’isarura abona amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni ebyiri kandi ahinga ubuso buto. Ibi yavuze ko ari ibanga ku bahinzi b’inyanya kuko uhinga ubuso buto kandi ukabona umusaruro ushimishije.
Bigirimana yagize ati: “Njye ubuhinzi bw’inyanya mbumazemo imyaka icumi, abantu benshi bikunze kubananira ugasanga barabiretse ariko iyo ubukoze neza ugasasira, ugatera imiti, umusaruro urawubona; iyo utazitayeho nta kintu wasarura.”
Hakuzimana Jean Baptiste na we ni umuhinzi w’inyanya utuye mu Mudugudu wa Kabarore II, avuga ko ubuhinzi bw’inyanya umuntu ubukora atagira inzara kuko butanga umusaruro kandi ko hari iterambere bimaze kumugezaho.
Yagize ati: “Igihingwa cy’inyanya ni igihigwa cyiza kuko iyo ugihinga nta nzara ushobora kugira kuko gitanga umusaruro iyo wagihinze neza. Ubu njye nishyurira abana ishuri, nubatse inzu yo kubamo n’umuryango wanjye kandi byose mbikura muri ubu buhinzi bw’inyanya.”
Aba bahinzi bagira inama abifuza gukora ubuhinzi bw’inyanya ko bajya babanza gusura ababurambyemo bakareba uko bukorwa, hanyuma bakabona guhinga bazi ibyo bakora kuko ngo iyo umuntu abukoze nta bumenyi abufiteho abuhomberamo.







