MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Abaturage 170 bahawe amashyiga arondereza ibicanwa

Anitha MukayisengaYanditswe na Anitha Mukayisenga
02/09/2022

Abaturage bagera ku 170 bo mu Kagari ka Kabarore bahawe amashyiga ya rondereza akoresha ibicanwa bicye kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Nzeri 2022.

Ku ikubitiro abaturage bahawe amashyiga ni abo mu midugudu itatu ariyo: Kabingo,Mpinga na Kabarore ya II, bikaba biteganyijwe ko iki gikorwa kizakomeza n’ahandi aho bazagenda baha baturage aya mashyiga mu byiciro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Kabarore Ngirimana Alon yavuze ko bafite ikibazo cy’ibicanwa ariko aya mashyiga agiye gufasha abaturage mu gukoresha ibicanwa bicye bibarinde kwangiza ibidukikije.

Yakomeje avuga ko bari bafite ikibazo kuko hari abaturage bajyaga gushaka inkwi mu ishyamba ry’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, akaba ariyo mpamvu batangiye gushakira umuti iki kibazo, aho bashishikarije abaturage gutera amashyamba na rondereza bari gutanga .

Yagize ati: “Muri aka gace dukunda kugira ikibazo cy’ibicanwa cyane ,ariko iri shyiga rigiye gufasha abaturage kuko azajya abona ibicanwa bicye iyi rondereza imufashe kubifata neza kandi bimurinde no kwangiza ibidukikije. Twagorwaga kenshi no guhora tubuza abaturage bajyaga gushaka inkwi mu ishyamba ry’Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro kubera kubura ibicanwa ariko ubu dufite ikizere ko iri shyiga rizajya ribafasha ibicanwa bike babonye ntibyangirike.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mushinga wabafashije mu bukangurambaga bwo kubaka ibikoni ku baturage kuko umuturage ufite igikoni ariwe wahawe iri shyiga mbere kugira ngo rizabone aho ryubakirwa mu buryo bwo kuribungabunga. Yavuze ko uwo bazabona adafite ubushobozi bwo kwiyubakira igikoni bazamufasha kukibona.

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuze ko bishimiye iki gikorwa kuko bigiye kubagabanyiriza ibicanwa bakoreshaga, kandi bibarinde no kwangiza ibidukikije.

Kampire Ruth ni umuturage wahawe ishyiga yagize ati: “Iyi rondereza igiye kumfasha kuko kubona inkwi cyangwa amakara byo gucana biratugora cyane, ubu rero nzajya mbona duke ntucaneho iminsi myinshi kuko ubundi wajyaga gutashya inkwi bugacya mugitondo usubirayo.”

Uwezeyimana Chantal na we ni umuturage wahawe iri shyiga yagize ati: “Ubu iri shyiga rigiye kudufasha kwirinda kwagiza ibidukikije kuko tuzajya dukoresha ibicanwa bicye kandi rigiye no kutugabanyiriza akazi twakoraga tujya gutashya inkwi.”

Uyu mushinga wo guha abaturage amashyiga ya rondereza akoreshwa ibicanwa bicye ni uwa ‘’Rwanda for peace and progress -RPP’’ ukaba waratangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Gatsibo n’Umuyobozi wa karere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu Sekanyange Jean Leonald, ku ya 8 Nyakanga 2022, icyo gihe yavuze ko amashyiga yaronderaza azanafasha abaturage kugira isuku kuko nta mwotsi agira, gukoresha ibicanwa bicye ndetse no kurengera ibidukikije.

Abaturage bagera ku bihumbi 70 nibo bazahabwa amashyiga arondereza ibicanwa mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo kurinda ibidukikije.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Gatsibo

UMWANDITSI

Anitha Mukayisenga

Anitha Mukayisenga

Izo bijyanye

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth
Amakuru

Amacakubiri ni urugamba rwatsinzwe-Depite Murora Beth

16/10/2026
Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 
Amazi

Kirehe: Imiryango 371 y’i Mushikiri yagejejweho amazi meza(Amafoto) 

16/10/2026
Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo
Abagore

Nyagatare: Abakobwa bahawe ibikoresho by’ishuri ku munsi mpuzamahanga wabo

16/10/2026
Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi
Abagore

Bugesera: Abagore bashishikarijwe kwiyamamariza kujya mu myanya y’ubuyobozi

16/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
MINEDUC yahaye umukoro abarimu bo mu Bugesera

MINEDUC yahaye umukoro abarimu bo mu Bugesera

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU