Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gatsibo baravuga ko biteguye gufatanya n’ubuyobozi mu kurandura igwingira ry’abana bato muri aka Karere.
Iradukunda Adelphine utuye mu murenge wa Kabarore avuga ko akora ibishoboka byose ngo abone amafunguro ariho indyo yuzuye.
Agira ati: “Ikintu cya mbere nitaho ni uguhinga akarima k’igikoni nkahorana imboga, nkashaka amasaka na soya ku buryo mporana igikoma, iyo umwana yariye akabona igikoma nta kibazo yagira.”
Iradukunda akomeza agaragaza ko nta muntu ukwiye kwanga guha abana be indyo yuzuye yitwaje ubukene, kuko ni ibintu buri Munyarwanda wese yabona kandi mu buryo bworoshye.
Ati: “Umuntu wese n’iyo yaba avuye guca incuro atagiye mu by’inzoga, agatera imboga n’iyo byaba ari ibiti bitatu, uko ugiye guteka ugasoromaho ukagura indagara, abana bato ibyo bintu birabafasha cyane.”
Umuturanyi we witwa Ntakirutimana Gad nawe avuga ko mu rugo iwe akora ibishoboka byose, akabasha kubonera abana be indyo yuzuye.
Ati: “Ushaka ifu y’igikoma ukorora inkoko ku buryo umwana abona igi ndetse akabona n’amata nta kibazo ashobora kugira, nubwo hari bamwe bigora ariko bashyizemo imbaraga n’ubushake byashoboka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko muri aka karere hakigaragara abana bari mu mirire mibi, ari nayo mpamvu kuri ubu bari gushyiramo imbaraga ngo barebe uko barandura igwingira burundu muri aka karere.
Yagize ati: “Ibijyanye n’igwingira ndetse n’imirire mibi biracyagenda bigaragara ahantu hake, hamwe na hamwe mu karere, iyo tubibona tubona bikiri mu myumvire, abaturage batari bamenya uburyo bagomba gutegura indyo yuzuye ku bana babo, no kumenya indyo bategurira abana babo yujuje ibisabwa byose.”
Meya Gasana akomeza avuga ko ubuyobozi bw’akarere buticaye ahubwo buri gukora ubukangurambaga hirya no hino mu baturage.
Ati: “Ubukangurambaga bukomeje gukorwa cyane, aho bushingiye ku bigo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) byaba ibiri ku mashuri, ibiri mu ngo z’abaturage, turimo turita kuri izo ngo mu rwego rwo kwigisha ababyeyi kumenya indyo ikwiriye baha abana babo.”
Muri aka Karere ka gatsibo abana bafite igwingira n’imirire mibi bangana na 23%, aho abagera kuri 35 bari mu byiciro byo mu muhondo ndetse no mu mutuku.









