MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ababyeyi barasaba kwegerezwa ishuri ngo abana babo baruhuke ingendo ndende

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
31/10/2025

Mu gihe hari ababyeyi bo mu Murenge wa Rugarama bagaragaza ikibazo cy’abana babo bagorwa no kujya kwiga kure, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizeza ababyeyi n’abanyeshuri ko nk’ubuyobozi bari gukora ibishoboka byose ngo begerezwe amashuri hafi, kandi ko nta mwana uzava mu ishuri kubera kubura ishuri rimuri hafi.

Bamwe mu babyeyi batuye mu Murenge wa Rugarama, by’umwihariko mu Kagari ka Matare baganiriye n’itangazamakuru barasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bahabwa ishuri ryunganira irisanzwe muri ako kagari kugira ngo bigabanye urugendo runini abana babo bakora bajya ku ishuri.

Ndayiserukiye Jean Marie Vianney utuye mu Murenge wa Rugarama, Akagari ka Matare, avuga ko abana babo bakora urugendo rurenga isaha n’igice kugira ngo bagere ku ishuri ribanza ry’Agitsimba. Naho kubatangiye amashuri yisumbuye, bakora urugendo rw’amasaha abiri kugira ngo bagere ku rwunge rw’amashuri rwa Nyagasiga mu kagari ka Bugarama.

Aragira ati: “Abana bibasaba kugenda urugendo rw’isaha n’igice kugira ngo bagere ku ishuri, bigatuma hari igihe bakererwa amasomo, kandi no mu gutaha bakagera mu rugo bwije, bigatuma nta kindi kintu umwana ashobora gukora mu rugo, uretse no kugira icyo yakora mu rugo, aba yananiwe nawe ubwe, bibaye byiza twabona ishuri hafi, byadufasha bigafasha n’abana mu myigire yabo.”

Mukansigaranyenande Angelique, na we utuye muri aka kagari, avuga ko kuba abana bakora urugendo runini bajya ku ishuri biri mu bituma badatsinda neza amasomo biga.

Yagize ati: “Bigora abana kugera ku ishuri, kuko kuva hano ugera Gitsimba harimo intera nini, bishobotse ubuyobozi bukagira icyo bukora tukabona ishuri hano Bujumo byakorohereza abana bacu mu masomo yabo bigatuma banatsinda neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko nka karere, bafatanyije n’abafatanyabikorwa, bakomeza gushyira imbaraga mu kubaka no kwagura ibikorwaremezo, birimo kubaka ibyumba by’amashuri, ndetse n’ibindi bigomba kujyana nabyo kugira ngo umwana ashobore kwiga neza.

Aragira ati: “Ni ugukomeza kubaka ibikorwaremezo mu karere kacu. Ku mashuri abanza, twakoze ku buryo nibura abana batagenda ahantu harenze ibirometero bibiri, ahakiri ikibazo cyane ni ku biga mu mashuri yisumbuye, guhera mu mwaka wa kane niho usanga hari abana bakora urugendo rugera ku birometero bitandatu, ubu rero niho turimo dushyira imbaraga kugira ngo abana bato bagabanyirizwe ingendo ariko tutibagiwe n’abakuru.”

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2024/2025 mu karere ka Gatsibo hubatswe ibyumba by’amashuri bishya bigera 18 ndetse n’ubwiherero 212, hasanwe kandi ibyumba by’amashuri byari bishaje bigera kuri 77 ku bigo by’amashuri 9 biri mu mirenge igera 9 itandukanye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hakenewe ibyumba by’amashuri bigera kuri 26,000 kugira ngo abana boreherwe no kugera ku mashuri badakoze urugendo runini, ndetse kandi bizafasha mu kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri no kubafasha kwiga amasaha menshi badahinduranya n’abagenzibabo ( double shift).

Nk’uko biri muri gahunda ya kabiri ya Leta yo kwihutisha iterambere NST2, Leta yiyemeje guteza imbere uburezi budaheza uwariwe wese, cyane cyane mu mashuri abanza n’ay’incuke, ndetse no guteza imbere ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri, hazibandwa kandi mu kongera umubare w’abana biga mu mashuri y’incuke, ukava kuri 35% ukagera 65% binyuze mu kubaka ibikorwa remezo birimo amashuri n’ibindi bijyana nabyo.

Raporo yakozwe n’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu ntara y’iburasirazuba mu mwaka wa 2024, yagaragaje ko mu karere ka Gatsibo ababona bakanishimira serivisi bahabwa mu burezi ari 75.9%, naho 17.9% serivisi z’uburezi ntizibageraho uko babyifuza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Uruganda rw’amazi rwa Sake rwatangiye kuyageza ku baturage ibihumbi 340

Uruganda rw’amazi rwa Sake rwatangiye kuyageza ku baturage ibihumbi 340

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU