Mu gihe hari abaturage bakomeza kugaragaza ikibazo cy’amazi mu Karere ka Ngoma rimwe bikabatera gukoresha ay’ikiyaga yatwaraga n’ubuzima bwa bamwe; kuri ubu bamwe batangiye gukoresha amazi meza ava mu ruganda ruri kubakwa rwa Sake ku kiyaga cya Mugesera.
Uru ruganda rw’amazi rwa Sake Water Supply system ruri kubakwa ku bufatanye n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group) rutunganya amazi rwa metero kibe ibihumbi 33, rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ryayo, igice cya mbere(Phase one) kingana na metero kibe ibihumbi 11 cyararangiye.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri WASAC Group, Robert Bimenyimana aganira na MUHAZIYACU yavuze aho imirimo yo kurwubaka igeze.
Yagize ati “igice cya mbere cyo kubaka uruganda rwa Sake yararangiye. Ubu kuva muri Gicurasi uyu mwaka rutanga amazi ku baturage barenga ibihumbi 340,000 mu Mirenge 9 y’Akarere ka Ngoma. Iyo Mirenge ni Zaza, Karembo, Sake, Jarama, Rukumberi, Kibungo, Kazo, Mugesera na Remera.”
Iya kabiri nayo izaba iha abarenga 3,000, izajyana no kwagura imiyoboro.
Bimenyimana yavuze ko mu gice cya mbere(Phase one), uruganda rwuzuye rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe ibihumbi 11 ku munsi (11,000 m3 per day). Rwuzuye rutwaye ingengo y’imari isaga gato Miliyari 16 z’Amanyarwanda.
Uru ruganda kandi rufite umuyoboro ukwirakwiza amazi mu baturage ungana na Kirometero 140 ukaba uriho amavomo rusange afasha abaturage kubona amazi agera kuri 17.
Mu gice cya Kabiri cyo kurwubaka hazabaho kwagura imiyoboro ikagera mu yindi Mirenge idafite amazi ahagije, hanyuma muri phase yanyuma ariyo ya Gatatu nibwo hazabaho kwagura ubushobozi bw’uru ruganda, rukagera ku bushobozi bwo gutanga meterokibe ibihumbi 33 by’amazi ku munsi (33,000 m3 per day).
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque yasabye abaturage kubungabunga ibikorwaremezo bihenze bahabwa babifata neza, batanga n’amakuru kuwo babonye ubyangiza.
Visi Meya Mapambano yakomeje avuga ko nta mpungege z’uko aya mazi y’ikiyaga akoreshwa yazakama
Ati “Hakozwe inyigo yagaragaje ko ikiyaga cya Mugesera amazi adashobora kugabanyuka kubera y’uko gifite amasoko acyigemurira ahagije.”
Yongeye agaragaza ko aya mazi azagerano ku baturage batuye mu Kayonza na Kirehe.
Ati: “Hari amazi dufite muri uyu Mujyi wa Kibungo aturuka Kabarondo kubasagurira nta kindi ni uruganda duhuriyeho n’Akarere ka Kayonza ruri Kabarondo icyo gihe ikizakorwa ni ugufunga ya mazi yavaga Kabarondo kugira ngo bayagumane yose hanyuma turebe ko twabanza kubona ayo twihaye nk’Akarere; duse nk’aho tuyasaranganye muri ubwo buryo.”
“Naho muri Kirehe hari igice cya Mushikiri gifatanye n’Umurenge wa Murama n’ubundi hari imiyoboro yahakoreraga twubatse nk’Akarere ka Ngoma, ariko abaturage bose ni bamwe icyo gice cya Mushikiri amazi nabo azabageraho.”
Kugeza ubu ku muyoboro munini abaturage babona amazi ku kigero cya 88% mu Karere ka Ngoma.
Akanyamuneza ni kose ku baturage
Nsabimana Jean Marie utuye mu Murenge wa Mugesera, ati: “Amazi asigaye aza kandi menshi, bikadufasha kurwanya indwara zituruka ku mwanda kubera y’uko iyo abonetse byongera isuku mu ngo bitandukanye na mbere dukoresha ay’ikiyaga kuko rimwe na rimwe byateraga n’impfu z’abana bajyaga kuvomayo no kujya ku ishuri bagakerererwa.”
Mugenzi we utuye mu Murenge wa Sake, aragira ati: “Ubu ikibazo cy’amazi cyarakemutse kubera y’uko twabonaga bashyiramo amatiyo manini bidatinze nubwo twayabonaga kuko ari mu isantere ariko ubu aboneka bihoraho.”
Ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022 bigaragaza ko abo ingo 82% banywa amazi asukuye. Mu mijyi ingo 96% zinywa amazi meza mu gihe ingo 77% mu bice by’icyaro ari zo zinywa amazi asukuye. Abagerwaaho n’amazi meza mu Rwanda, barakabakaba 90%.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2029 ingo zose zizaba zigerwaho n’amazi meza nk’uko bikubiye mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda ya Guverinima y’imyaka itanu yo kwihutisha Iterambere (NST2).
Intego ya 9 ya NST2 ishimangira ko mu mwaka wa 2029, buri rugo, buri shuri, buri kigo cy’ubuvuzi, bizaba bifite amazi meza, ibikorwaremezo by’isukura, serivisi z’isuku n’amashanyarazi yizewe.







