MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatete yise Abatutsi ‘Ibihuru’ anakangurira abari ba Burugumesitiri kubyikiza- Ngoga warokokeye Jenoside i Kiramuruzi

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
18/05/2026

Mu kwibuka ku nshuro ya 32 abari abakozi bahoze ari ab’amakomini yahujwe akaba Akarere ka Gatsibo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, mu buhamya bwa Ngoga Eugene warokokeye i Kiramuruzi mu yahoze ari Komine Murambi yagarutse ku bugome bw’indengakamere bw’uhoze ari Burugumesitiri wa Komine Murambi Gatete Jean Baptiste witaga Abatutsi Ibihuru, akavuga ko bakwiye kubyikiza ngo Inyenzi zitazabyihishamo.

Ngoga avuga ko urugamba rwo kubohora Igihugu rutangira mu mwaka 1990 yari afite imyaka 20, ababyeyi be bamuganirizaga ku karengane n’itotezwa bakorewe mu mwaka 1959 ukumva ko ibyo byari ibyakera nta bindi bibi birushijejeho bazongera guhura na byo.

Ariko bigeze mu mwaka 1983 hagiyeho ubuyobozi bw’uwari Burugumesitiri wa Komine Murambi Gatete Jean Baptiste yazanye amatwara atoroshye, uwitwaga umututsi wese yahuye n’akaga gakomeye, aho ntawashoboga kubona ishuri ry’umwana ndetse no mu yindi mirimo isanzwe Umututsi nta mwanya yari afite.

Yagize ati: “Gatete yari muri komite ya MRND ku rwego rw’Igihugu, abandi ba Burugumesitiri bose bo mu Gihugu bazaga kwigira hano, bagiraga umunsi mu cyumweru bazaga kwigira hano arababwira ngo muzagende muteme ibihuru biri iwanyu, bamwe baragenda batema ibihuru bisanzwe bagarutse arabwira ngo ibyo yababwiye si byo bakoze, ababwira ko yababwiye kwikiza umwanzi wabo ati mugende mu mukureho niho Inyenzi zizaza zikihisha; abo nibo bihuru nababwiye ntabwo ari ibiti.”

Ngoga yakomeje agira ati: “Gatete ukuntu yari umugome uteye ubwoba, iyo yagushakagaho impamvu ntiyayiburaga, yafashe lisite y’abarimu bari muri Komine Murambi isinyeho ashyiraho mukuru wanjye amubeshyera ko ariwe ucuruza ibisasu bya gerenade mu Rwanda ku Nkotanyi ndetse ko abo barimu basinye kuri iyo lisite babyemeza, arashakishwa aza gufatwa ariko afatwa n’umuntu bari bariganye ntiyamutanga, muri abo barimu harimo banyirasenge twabaza igihe basinyiye kuri iyo lisite bati iyo lisite ntayo tuzi; ukibaza ukuntu umuntu ahimba ikintu nk’ibyo abeshya.”

Ngoga Eugene ashimira Leta y’ubumwe, ati: “ Ndasaba Leta y’ubumwe ko mu gihe cyo kwibuka ibimenyetso bishoboka ibyo aribyo byose ko byashakishwa abantu bakibuka, kuko njye njya ntekereza ngo iyo hatabaho Leta y’ubumwe uyu munsi byari kuba bimeze bite, ndashimira Leta y’ubumwe ingufu ishyiramo kugira ngo tubashe kwibuka abacu.”

Mu yahoze ari Komine Murambi hibukwa cyane urwango n’ubugome bwa Burugumisitiri Gatete Jean Baptiste wayoboye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi 3,500 bari bahungiye kuri Paruwasi ya Kiziguro tariki 10 Mata 1994.

Kugeza ubu mu rwibutso rw’Akarere ka Gatsibo rushyinguyemo abatutsi bishwe muri Jenoside 1994 ibihumbi 20,186.

Ngoga Eugene warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiramuruzi mu yahoze ari Komine Murambi

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ngoma: Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya umushongi w’inyanya igeze kuri 90%

Ngoma: Imirimo yo kubaka uruganda rutunganya umushongi w’inyanya igeze kuri 90%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU