Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yavuze ko gushyira mu bikorwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ya Ndi Umunyarwanda ari igikorwa gihora gikeneye gusigasirwa, kuko iyo urangaye ubumwe wubatse mu myaka myinshi bushobora gusenyuka mu kanya gato.
Ibi yabitangaje kuwa kabiri tariki 01 Kamena, ubwo abagize komite z’ubukangumbaga ku bumwe n’ubwiyunge bo mu mirenge 15 igize Akarere ka Bugesera bahabwaga amagare yo kubafasha mu ngendo bakora.
Aba bafashamyumvire bafasha mu kubahiriza amahame y’ubumwe n’ubwiyunge mu nzego zo hasi zo mu midugudu n’utugari, gukurikirana ko ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ryubahirizwa, gahunda ya Ndi Umunyarwanda, gutanga ibiganiro no kugira uruhare muri gahunda zo Kwibuka.
Meya Mutabazi yagize ati: “Ndi umunyarwanda buriya ntabwo ari igikorwa ukora ngo wubake usakare uvuge ko washoje, ni igikorwa usigasira, ni igikorwa ugendana na cyo buri munsi, ni yo mpamvu abakangurambaga bakenewe cyan mu buzima bwa buri munsi.”
“Iyo urangaye gato ukavuga ngo mu myaka 10 nubatse ubumwe n’ubwiyunge umwaka wa 11 ukabireka kubikurikirana bishobora gusenyuka byose.”
Yavuze ko hari ibikorwa byinshi bigaragaza ko Akarere ka Bugesera giteza imbere ubumwe n’ubwiyunge.
Harimo nko kuba mu Barinzi b’Igihango bafite mu karere harimo babiri bari ku rwego rw’igihugu, ari bo Ntamfurayishyari Silas na Gasore Serge, agahamya ko biba bifite icyo byivugira kuko hari ibikorwa baba barakoze kandi biganisha kuri iyo gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Yongeyeho ko ibindi ari imibanire, ndetse n’ibikorwa bya buri munsi mu midugudu, n’uburyo bategura gahunda z’ibikorwa byinshi.
Komite zo ku rwego rw’imirenge ziyobowe na perezida, visi perezida n’umwanditsi, uyu munsi hahembwe ba visi perezida n’abanditsi, kuko ba perezida bo bahawe amagare imyaka ibiri ishize.
Meya Mutabazi Richard yavuze ko bashyigikira kuko akamaro k’ibyo bakora ari ingenzi kandi bigaragara.
Umufashamyumvire witwa Nyiramayonde Jacqueline wo mu Murenge wa Mayange, yavue ko inshingano zabo ari ugufasha abakoze Jenoside n’abarokotse Jenoside mu kwiyunga.
Yongeyeho ko ubwiyunge bumaze kugera ku ntera ishimishije, kuko abakoze ibyaha n’ababikorewe babanye neza, basabana, ndetse bongeye gushyingirana nk’uko kera byahoze, bakaba n’ubu batumirana mu bukwe nta wishisha undi.

Avuga ku mugare bahawe, Nyiramayonde yagize ati: “Igare ryari rikenewec yane, rigiye kudufasha mu gikorwa dukora, biradushimishije cyane kuko kuzenguruka umurenge wose byatuvunaga, ariko ubu biratworoheye, ari na yo mpamvu tubizeza ko tugiye kurushaho kongera imbaraga tugateza igihugu cyacu imbere tugaharanira ubumwe n’umwiyunge.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana Emmanuel yavuze ko abafashamyumvire mu bumwe n’ubwiyunge mu Karereka ka Bugesera, bakora akazi k’ingenzi kuko barafasha inzego zose kugira ngo bagena bazamura imyumvire y’abaturage.
Yagize ati: “Aya ni yo mahitamo ya politiki yacu, ko abanyarwanda bahisemo kuba umwe, nyuma ya 1994, aho leta nziza ya politiki nziza yagaruye ubumwe bw’abanyarwanda, nyuma y’amateka tuzi maremare yazanye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Avuga uru ari urugero rwiza rwo mu ntara, bagiye kureba uburyo n’ahandi bakwigiraho abafashamyumvire bakagenerwa agashimwe.
Kayitare Frank ni umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga InterPeace mu Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari, umuryango ufatanya na za leta mu bijyanye no guteza imbere kubaka amahoro arambye, akaba ari na wo wafatanyije n’akarere kugurira amagare abafashamyumvire 30.
Yavuze ko byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’igice.
Uyu muryango uri muri gahunda ifite agaciro ka miliyari ebyiri, azajya mu bikorwa bitandukanye mu gihe cy’imyaka ibiri, mu gufatanya na leta mu kongerera abantu ubushobozi.
Mu byo bazakora bazanakorana na Minisiteri y’Ubuzima mu bijyanye no guteza imbere serivisi zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, cyane bareba abantu bafite ihungabana nk’ingaruka za Jenoside.
Yongeye ati: “Mu bikorwa Interpeace iteganya gukora harimo gufasha akarere kongerera ibikoresho byo kwegera abaturage mu kubafasha ibijyanye no kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe.
Barateganya kandi gutera inkunga amatsinda 30 mu karere kose mu bikorwa bibateza imbere, ndetse guhera mu kwa gatanmuri uku kwezi baratangira gutera inkunga amatsinda gukora ibiganiro byisumbuyeho by’ubukangurambaga ku bumwe n’ubwiyunge.
Umwaka ushize Akarere ka Bugesera kaje ku mwanya wa kabiri mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge, gahabwa igikombe cy’ishimwe na komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, kuri ubu, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa baravuga ko bashaka ko akarere kabo kagomba kuza ku mwanya wa mbere.









