MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Ngoma: Abakuze basaga 240 bize kubara, gusoma no kwandika bishimiye kuva mu bujiji

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/06/2021
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu bize gusoma, kubara no kwandika bakuze (Ifoto: Hakizimana Y.)

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise ashyikiriza impamyabumenyi umwe mu bize gusoma, kubara no kwandika bakuze (Ifoto: Hakizimana Y.)

Abaturage 241 bo mu Karere ka Ngoma bigishijwe  gusoma, kwandika no kubara bakuze barangije amasomo bakanahabwa impamyabumenyi  bishimiye  ko bateye intambwe bakava mu bujiji nyuma y’amezi  atandatu bigishwa.

Abigishijwe gusoma, kubara no kwandika, bari mu kigero cy’imyaka 17 na 55, aba basaga 240 bahawe impamyabumenyi ku wa mbere w’iki cyumweru ni abo mu Murenge wa Rurenge.

Icyo abaganiriye na MUHAZIYACU  bahurirazaho ni uko  mbere yo kwiga  biberaga mu bujiji no kudasobanukirwa, umwe muri bo ni Mukabarore Philomene w’imyaka 47, Yagize ati: “Twateye intambwe ituvana mu bujiji, mbere umuntu yarampagaraga kuri telefone nkajyana kwa mugenzi wanjye ngo andebere umpamagaye, ariko ubu sinkibigira, byose narabimenye ubutumwa bugufi nzi kubusoma, ubu aho nagenda nagera ku cyapa cyanyobora ntabanje kubaza.”

Mukakibibi Jacqueline ufite imyaka 35 yemeza ko iyo yageraga ahantu bisaba ko yandika byamuteraga ipfunwe mu bandi kubabwira ko bamwandikira cyangwa bamusomera ibyanditswe cyane cyane amatangazo amanikwa ku biro by’Akagari n’izindi nyandiko.

Hari n’umukobwa witwa Niragire Sandrine afite imyaka 17 nawe yahawe amahugurwa yo gusoma, kubara no kwandika, Umunyamakuru wa Muhaziyacu amusanze aho ahagaze ku ruhande afite urupapuro rw’ishimwe yahawe rwemeza ko yarangije kwiga kubara, yari afite akanyamuneza.

Niragire uvuga ko atagize amahirwe yo gukandagira mu ishuri kuko ababyeyi be bamaze kwitaba Imana yatangiye ubuzima bukomeye bwo kwirwanaho, ubu acuruza imineke; yemeza ko kutamenya gusoma, kwandika no kubara byamuhombeje cyane.

Yakomeje agira ati: “Nabonye abandi bajya mu isoko gucuruza imineke ndabakurikira ariko ntibyari byoroshye,  ni bo bamfashaga kubara amafaranga igihe hari ayo ngomba kugarurira umukiriya, ariko ubu meze neza ndacuruza nta kibazo, kandi amafaranga ndayabona; ibi mbikesha ko namenye kubara gusoma no kwandika.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yasabye aba baturage bahawe ubu bumenyi kurushaho kubusigasira, bakamenya ko kwiga ari uguhozaho ndetse ntibagire isoni zo kwiga kuko ubumenyi butajya burangira.

Yakomeje agira ati: “Ndagira ngo mbasabe mukomeze mwihugure kenshi, mwitoze gusoma cyane mu bimina byanyu mubamo, mube n’abanditsi  n’abanyamabanga b’ibyo bimina, nimugende mujye mu matorero musengeramo mwitoze gusomera mu ruhame, mwitoze, namwe muzitabire kwitoresha mu myanya y’abayobozi b’inzego z’ibanze, muzaharanire kuzaba muri iyo myanya ya ba mutwarasibo na ba mudugudu.”

Mu mihigo y’Akarere ka Ngoma  harimo n’uwo kwigisha abantu bakuze batazi gusoma kubara no kwandika, ibi bigerwaho ku bufatanye bw’akarere n’abafatanyabikorwa bako biganjemo abo mu madini n’amatorero.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore
Inkuru z'ingenzi2

U Rwanda rugiye kwagura isoko ry’ikawa muri Aziya binyuze muri Singapore

09/11/2026
Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare
Amakuru

Ibiyobyabwenge by’asaga miliyoni 13Frw byangijwe i Nyagatare

09/11/2026
Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyo wamenya ku buzima butangaje bw’ikinyogote

Ibyo wamenya ku buzima butangaje bw'ikinyogote

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU