Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Nzeri, mu nama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Umuturage ku isonga, twese mu mujishi w’imihigo”, Umuvunyi Mukuru yasabye inzego z’ibanze gutanga serivisi nziza ku muturage nk’umuti wo guhindura imyumvire y’abaturage.
Mu kiganiro yatanze, Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yongeye kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze gutanga serivisi nziza koko ari cyo kizatuma abaturage bahindura imyumvire ndetse n’imyitwarire, bityo bagakomeza no kugirirwa icyizere.
Ati: “Twese dufatanye guhindura imyumvire y’abaturage cyane cyane tubaha serivisi nziza. Kuko nicyo kizatuma bubaha umuyobozi, nicyo kizatuma bakunda umuyobozi.”
Umuvunyi Mukuru kandi yabwiye inzego bireba gukurikirana ibibazo by’imanza bagakora uko bashoboye ku buryo umuturage adakomeza gusiragira, ndetse bagakomeza gukora ubuvugizi.
Ati: “Nta n’ikibazo kinanirana burya. Niba utagishoboye wowe ku rwego rwawe, hari urundi rwego rugishoboye. Niba kidakemukiye ku murenge, kijyane ku karere, niba kidakemukiye ku karere kijyane ku ntara ariko ikibazo cyegutinda ngo kimare imyaka usange umuturage arasiragiye.
Aha Umuvunyi Mukuru yemereye inzego bireba ko bazabahora hafi, cyane cyane ku bibazo by’imanza bisa n’aho bikomeye.
Muri iyi nama, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, yongeye kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze gushyira imbaraga mu kwesa imihigo cyane cyane umuhigo w’ubwisungane mu kwivuza (Mutuele de santé) ariko kandi bakabikora badahutaje umuturage.
Ati: “Mwese mubyumve neza, nta guhutaza umuturage. Mugurishe ihene!, mugurishe inka!”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye MuhaziYacu ko mu mpera z’uku kwezi bifuza ko abaturage bose bazaba bamaze kubona ubwisungane mu kwivuza.
Ati: “Iyi nama rero yongera kutwibutsa ubukangurambaga ku byo dushinzwe, ku mitangire ya serivisi, kuba ibyo dukora byose dushyira umuturage ku isonga, ari naho hagarutsweho byinshi birimo n’ubwisungane mu kwivuza, aho twifuza ko mu kwezi kwa cyenda gusoza abaturage bose bazaba babashije kubona ubwisungane mu kwivuza.”
Mu mihigo y’umwaka ushize, Akarere ka Bugesera kayesheje ku kigero kiri hejuru ya 96%, naho mu mihigo mishya y’uyu mwaka aka karere kamazemo amezi agera kuri 2.5, kakaba kageze kuri 15%. Ibi bikaba bitanga icyizere ko aka karere kazayesa ku kigero gishimishije.
Inama Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera, ni inama iteganywa n’itegeko, itumirwamo ibyiciro bitandukanye kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere n’abandi batumirwa. Iyi nama kandi iba igamije kongera kwibutsa inshingano za buri rwego.







