MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Direct Aid yishyuriye Mituweli abaturage basaga 3800 batishoboye i Gatsibo

Eric NzabahimanaYanditswe na Eric Nzabahimana
22/06/2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burashimira umufatanyabikorwa wako mu iterambere ‘Direct Aid’ ku mikoranire myiza no kugira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage, nk’uko icyerekezo cy’Igihugu ari ugushyira umuturage ku isonga.

Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burabigarukaho nyuma yuko umuryango Direct Aid utangiye amafaranga azishyurira ubwisungane mu kwivuza Mituweli bwo mu mwaka wa 2026-2027, abantu bagera 3870 bava mu miryango itishoboye bo mu Murenge wa Kiramuruzi, ni igikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda 11, 700, 000.

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo hari abantu bagera ku bihumbi 29 aribyo bingana na 4.8% baturuka mu miryango itishoboye bazishyurirwa 100% n’Akarere ndetse n’abafatanyabikorwa bako mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard ashimira Direct Aid n’abafatanyabikorwa b’Akarere muri rusange uruhare rugaragara bagira mu bikorwa byabo bigamije guteza imbere umuturage.

Aragira ati: “ Turashimira Direct Aid ku nkunga yaduhaye kugira ngo natwe dushobore gufasha abaturage bacu bafite amikoro make kugira ngo bunganirwe mu bijyanye no kwivuza. Ni igikorwa kiza dushima cyane, turashimira kandi abafatanyabikorwa bacu muri rusange uruhare rwabo ruragaragara mu bikorwa byabo biganisha ku muturage, kuko twifuza ko umuturage aba ku isonga; kandi n’ibyo dukora byose tugomba ku bikorera umuturage.”

Umuyobozi wa Direct Aid mu Karere ka Gatsibo Ahmed El Ougbani avuga ko bazakomeza gufatanya n’Akarere gufasha abaturage kuzamura urwego rw’imibereho yabo, ati: “Twibanda ku bikorwa by’iterambere, gutanga ubufasha no guteza imbere abaturage batishoboye, dutanga ubufasha mu buvuzi, uburezi ndetse n’imishinga igamije kubakura mu bukene, uruhare rwacu dufatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere, twashoboye kwegeranya amafaranga miliyoni 11,700,000 azafasha kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima by’umwihariko ku bantu batishoboye; kandi tuzakomeza gufatanya mu mishanga itandukanye igamije guteza imbere abaturage.”

Muri rusange mu karere ka Gatsibo abagera ku bihumbi 29 batishoboye bazishyurirwa ubwisungane na Leta 100%. Bangana 4.8% Naho abagera ku bihumbi 140 bazongererwa na Leta amafaranga 1000 ku musanzu wabo aribo bangana na 27.8%.

Umuyobozi wa Direct Aid Ahmed El Ougbani(ubanza ibumoso) ashyikiriza Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard(hagati) Sheke iriho amafaranga azafasha mu kwishyurira abaturage batishoboye Mituweli

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Eric Nzabahimana

Eric Nzabahimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abaturage 900 borojwe amatungo mu bikorwa by’Ingabo na Polisi i Burasirazuba

Abaturage 900 borojwe amatungo mu bikorwa by'Ingabo na Polisi i Burasirazuba

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU