Kuva muri 2020 muri Afurika hamaze kubaho ihirikwa ry’ubutegetsi (Coups d’état) inshuro 11, aho Ibihugu byibasiwe cyane aribyo muri Afurika y’Iburengerazuba cyane Mali na Burkina Faso byabayemo Coups d’état inshuro ebyiri ebyiri mu gihe kitageze ku mwaka.
Ibindi bice by’Afurika bikunda kwibasirwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi ni Afurika yo hagati mu Bihugu nka Gabon na Tchad ndetse n’Igihugu cya Soudan giherereye mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Afurika.
Nk’uko TV5 Monde twifashishije dutegura iyi nkuru ibigaragaza, guhirika ubutegetsi byakozwe inshuro 11 binagerwaho mu Bihugu icyenda by’Afurika mu gihe cy’imyaka itanu, ariko Mali na Burkina Faso byabaye inshuro ebyiri ebyiri muri icyo gihe.
Zimwe mu mpamvu z’ibanze zituma habaho guhirika ubutegetsi ni ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’intagondwa ziyitirira abayisilamu mu gice cya Sahel, zigatuma byinshi muri ibi Bihugu bizongwa cyane n’ikibazo cy’ubukungu ndetse abaturage bakagira imibereho mibi bigatuma abasirikare bakuraho ubutegetsi (coup d’état).
Bijya gutangira hari tariki ya 18/08/2020 ubwo Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) ahirikwa ku butegetsi n’agatsiko k’abasirikare bari bayoboye na Colonel Assimi Goïta nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage mu murwa mukuru Bamako bashinja IBK umutekano mucye n’ubuzima bugoye.

Col. Goïta yaje gushyiraho Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho Choguel Kokalla Maïga nyuma aza kongera kumuhirika ku butegetsi amushinja kutubahiriza inshingano ndetse anasubika amatora yari yarasezeranyije avuga ko azaba mu gihe kitazwi.
Hakurikiyeho Guinnée-Conakry nayo yo muri Afurika y’Iburengerazuba maze agatsiko k’abasirikare kari kayobowe na Col Mamadi Doumbouya gahirika ubutegetsi bwa Alpha Condé, hari tariki ya 05/09/2021 mu byo yashinjwaga harimo ko ubukungu bw’Igihugu bwari bwasubiye inyuma bikabije.
Tariki 25/10/2021 agatsiko k’abasirikare bari bayobowe na Gen Abdel Fattah al Burhane bahiritse ubutegetsi bwa Gen Omar el-Béchir wari ubumazeho imyaka 30 muri Soudan , gusa Burhane ntiyayoboye Igihugu wenyine kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa muri iki Gihugu hongeye kubura imirwano no kurwanira ubutegetsi n’ubu igikomeje hagati ya Gen Burhane n’icyegera cye Mohamed Hamdane Daglo.
Tariki ya 24/01/2022 Perezida Roch Marc Christian Kaboré yahiritswe ku butegetsi na Lt. Col Henri Sandaogo Damiba muri Burkina Faso gusa nawe ntiyabumazeho igihe kuko yaje guhirikwa na Capt. Ibrahim Traoré nyuma y’amezi icyenda gusa, n’ubu aracyayoboye iki Gihugu kandi akunzwe cyane n’abaturage kubera ibikorwa biteza imbere abaturage amaze kuzana harimo no kubaka inganda.

Tariki 26/07/2023 Perezida watowe Mohamed Bazoum yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe na Gen Abdourahamane Tiani muri Niger ashinjwa ubukene bukabije mu Gihugu no kuba abaturage baragabwagaho ibitero n’inyeshyamba ziturutse mu gace ka Sahel. Abenshi bahamya ko Gen Tiani yarebeye kuri bagenzi bo muri Mali na Burkina Faso kuko ibi bihugu byose uko ari bitatu byahise binikura mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba-CEDEAO.
Tariki 30/08/2023 Ali Bongo Ondimba wari umaze imyaka 14 ayobora Gabon yahiritswe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe na Gen Brice Clotaire Oligui Nguema bamushinjaga kwiba amajwi muri manda ya gatatu yari yatsindiye, Gen Nguema yaje gutegura amatora aranayatsinda ku majwi 94.85% muri Mata 2025.
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2025 urubyiruko rw’aba Gen Z batangiye imyigaragambyo mu Murwa Mukuru Antananarivo w’Ikirwa cya Madagascar, bituma abasirikare bari bayobowe na Col Michaël Randrianirina bakura ku butegetsi Perezida Andry Rajoelina nyuma yo kubugarukaho ku nshuro ya kabiri.
Tariki 26/11/2025 muri Guinnée Bissau habaye coup d’état benshi bise ikinamico aho Perezida Umaro Sissoco Embaló yakuwe ku butegetsi n’abasirikare bari bayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka Gen Horta N’Tam bamufungira iwe mu rugo nyuma bakaza kumurekura agahungira muri Senegal kuko yakuwe ku butegetsi habura umunsi umwe ngo hatangazwe ibyavuye mu matora.
Indi coup d’état yafashwe nk’ikinamico ni iyo muri Bénin aho tariki ya 07/11/2025 Lit. Col Pascal Tigri n’itsinda ry’abasirikare yari ayoboye bagiye kuri televiziyo y’Igihugu bagatangaza ko bakuye ku butegetsi Perezida Patrice Talon ariko Perezida Talon yaje kwitabaza Igihugu gituranyi cya Nigeria abo basirikare barafatwa barafungwa.







