MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Wari uzi ko: Umurenge wa Karangazi hari uturere dutanu uruta mu bunini

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
20/12/2025

Umurenge wa Karangazi, umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Nyagatare uruta mu bunini(ubuso) Uturere dutanu tw’Igihugu aritwo Musanze, Nyabihu, Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge aho uyu murenge ufite ubuso bwa kilometero kare 550.3.

Umurenge wa Karangazi uruta gato Akarere ka Nyabihu gafite ubuso bwa kilometero kare 531.5 ndetse n’aka Musanze gafite ubuso bwa kilometero kare 530.2 ariko ukubye inshuro 4.1 Akarere ka Nyarugenge( 134), ugakuba inshuro 3.3 Akarere ka Kicukiro(166.7) ndetse ukanakuba inshuro 1.2 Akarere ka Gasabo( 430.3) nk’uko Ibarura Rusange rya 5 ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryabigaragaje.

Uretse kuba Umurenge wa Karangazi ariwo munini mu Gihugu (mu buso), ni n’uwa gatatu mu mirenge ifite abaturage benshi (96 915) bakaba batuye mu tugari 11 n’imidugudu 53. Ni mu gihe Akarere ka Gasabo ari nako gafite umubare munini w’abaturage mu Gihugu 879 505 batuye mu mirenge 15, Kicukiro ifite abaturage 491 731 batuye mu mirenge 10, Musanze ikagira abaturage 476 522 batuye mu mirenge 15, Nyarugenge ifite 374 319 batuye mu Mirenge 10 ndetse na Nyabihu ifite 319 047 batuye mu Mirenge 12.

Urutonde rw’Imirenge 10 ifite abaturage benshi mu Gihugu

1. Kinyinya (Gasabo): 125 400
2. Bumbogo (Gasabo): 112 899
3. Karangazi (Nyagatare): 96 915
4. Ndera (Gasabo): 95 164
5. Rwimiyaga (Nyagatare): 82 620
6. Nyagatare (Nyagatare): 81 915
7. Nyamata (Bugesera): 81 480
8. Mahama (Kirehe): 81 014
9. Rubavu (Rubavu): 80 107
10. Gahanga (Kicukiro): 79 082

Ikikwereka ko Umurenge wa Karangazi ari munini cyane ni uko Ndama kamwe mu tugari twako gafite ubuso bwa kilometero kare (188.8) kakaba karuta Akarere ka Nyarugenge(134), Imirenge ya Nyamata( 95), Mahama(64.8), Bumbogo(60.6), Ndera(50.4), Gahanga(36.8), Rubavu(25.7) na Kinyinya(24.2).

Umurenge wa Karangazi ni Umurenge ugaragaramo cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho ibice byinshi byawo ari inzuri (farms) ndetse hakaba hanakigaragara ubutaka buhagije bukorerwaho ubuhinzi. Urugero rwa hafi ni umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub ukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga, ibikorwa byawo byose bikaba bizakorerwa ku buso bungana na hegitari 15,600 ndetse uwo mushinga ukaba waratanze akazi ku baturage basaga 6000 baturuka mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Umurenge wa Karangazi, ni wo urimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub bikorerwa kuri hegitari zisaga 15,600

Umurenge wa Karangazi
Ikarita y’akarere ka Nyagatare

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa
Amakuru

Ngoma: Isoko ry’inka (Igikomera) ryongeye gufungurwa

23/08/2026
Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo
Amakuru

Bugesera: Abangavu 59 basoje ingando ziswe Igikari Holiday Camp bigiyemo umuco no guhangana n’ibibazo

23/08/2026
Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima
Urubyiruko

Kirehe: Urubyiruko rwibukijwe ko gutanga amakuru ku biyobyabwenge ari ukurengera ubuzima

23/08/2026
Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene
Abagore

Abagore b’i Kirehe basabwe umusanzu mu gufasha imiryango 24,500 kwikura mu bukene

23/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zaragabanyutse

Impfu z'abana bari munsi y'imyaka itanu zaragabanyutse

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU