Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko hakenewe abita ku ireme ry’uburezi mu bigo by’amashuri mu rwego rwo gukuza no gushyigikira abana baba bifitemo umuhamagaro n’impano yo kwiha Imana ariko bakabura ayo mahirwe bitewe no kuba batarigishijwe neza.
Yabigarutseho mu muhango w’itangwa ry’ubusaseridoti bwahawe Habinshuti Donat wabereye mu Karere ka Bugesera muri Paruwasi ya Ruhuha kuri iki Cyumweru tariki 06 Kanama 203.
Cardinal Kambanda wari umushyitsi mukuru yavuze ko hari abana baba bifitemo kuba abaseseridoti ariko bakabura abarezi babakurikirana kuburyo bakomeza uwo muhamagaro.
Yagize ati: “Dukeneye abantu bita ku burezi ku buryo bw’umwihariko kuko usanga hari igihe abana baba bifitemo umuhamagaro wo kuba Abasaseridoti, ariko kubera ko batigishijwe neza wajya gutanga ikizamini bagatsindwa bikatubabaza kuko umwana yifitemo igitekerezo. Arifuza kwiha Imana ariko ugasanga ntabwo yagize amahirwe yo kwiga neza.”
Yakomeje ashimira Leta kuri gahunda ziteza imbere uburezi kuri bose, agasaba ababyeyi n’abarezi guhuriza hamwe mu gushaka ireme ry’uburezi.
Ati : “Ndashimira ubuyobozi bwa Leta bukora uko bushoboye kugira ngo abana bacu bose bahabwe amahirwe yo kwiga. Barezi, babyeyi rero dufatanye kugira ngo abana bacu bashobore kwiga neza, ireme ry’uburenzi rizamuke kugira ngo impano zabo n’ubushobozi bifitemo byo gupfukiranwa kubera ko batigishijwe.”
Habinshuti Donat wahawe ubupadiri yashyimiye abamubaye hafi muri urwo rugendo rwo kwiha Imana, abasaba kutazamubera ikigusha ahubwo bakamufasha gukora neza umuhamagaro we.
Ati: “ Ndashimira abamfashije bakanshigikira mu nzira nari ndimo, nkaba mbasaba kandi ko bazakomeza kumba hafi muri uyu murimo wo kwiha Imana. Ndizera ko batazambera ikigusha ahubwo bazamfasha gukomeza neza umuhamagaro natorewe wo kwiha Imana.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bushimira Kiliziya Gaturika mu ruhare rwo gutoza abanyarwanda umuco w’urukundo n’ubwitange ndetse ikanashikirwa uruhare igira mu burezi n’ibindi bikorwa bizana impinduka mu baturage.
Imibare igaragaza ko abamaze kwiha Imana bagera kuri 25 b’igitsina gore mu gihe abagera kuri batatu aribo bamaze kuba abapadiri mu myaka 50 iyi paruwasi ya Ruhuha imaze ishinzwe.









