Ubwo hatangizwaga igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’ibere mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko mu Rwanda abagore barenga 800 bahitanwa na kanseri y’inkondo y’umura.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya indwara mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Tuyishime Albert, avuga ku ishusho ya kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda.
Yagize ati: “Ni kanseri iza ku isonga mu mibare dufite yibasira abagore, igakurikirwa na kanseri y’ibere akaba ari nayo mpamvu ari ukuyisuzuma cyangwa se ubukangurambaga, tubitwarira hamwe.”
Akomeza agira ati: “Kanseri y’inkondo y’umura, buri mwaka tugira abantu bayirwaye bashya tubona bagera kuri 1,222 cyangwa 1,229, tukagira kandi abagera kuri 800 n’imisago bahitanwa n’iyo kanseri.”
Yavuze ko babara ko hagati ya miliyoni 3 na miliyoni 4 z’abagore bashobora kuba bakwandura cyangwa barwara iyi kanseri.
Dr Tuyishime yongeye agira ati: “Turebye ku bayisuzuma, imibare iracyari hasi cyane kubera ko 24% byonyine nibo babashije kuyisuzumisha, […] Urumva ko urebye ibyo byose ari indwara igomba kwitabwaho akaba ari nacyo cyatumye dushyiraho ubukangurambaga bwihariye mu turere dutandukanye.”
Ubu bukangurambaga bwatangiye mu bice bitandukanye by’igihugu nko mu Karere ka Gicumbi mu rwego rwo kongera ubumenyi bw’abantu no kubegereza serivisi zo kwisuzumisha, kugira ngo abayirwaye n’abatangiye kuyirwara bitabweho hakiri kare; ibintu biri kujyanirana no gusuzuma kanseri y’ibere nk’imwe mu zikurikira iyi kanseri y’inkondo y’umura.
Amizero Mariya utuye mu Murenge wa Kibungo, Akarere ka Ngoma, yagize ati “Kanseri y’inkondo y’umura ntacyo nyiziho kuko sidanjya kwa muganga ariko numva bayivuga cyane, iy’ibere ko ikunze gufata ababyeyi.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yavuze ko bagiye gukomeza ubukangurambaga kugira ngo ababyeyi babyitabire ari benshi kuko iyo izi kanseri zigaragaje ibimenyetso hakiri kare kuvurwa igakira bishoboka.
Yagize ati: “Turifuza ko byazakomeza nubwo bihereye hano muri Ngoma, kandi twabazemo abagore ibihumbi 49 bujuje imyaka 30-49 yo kuba bakorerwa iryo suzumwa ryo kureba ko badafite iyo kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere, hamaze gupimwa abagera ku 8,061 ariko ni gahunda ikomeza.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo nababwiye ko muri abo bapimwe 8,061 abageze ku 102 uyu munsi bagaragaje ko bafite ibimenyetso bya mbere byo kuba bayigira, abo rero bahise banavurwa 92 barakira burundu, hasigaye 8 na bo bari gukurikiranwa.”
Yakomeza avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ibanze bazafatanya n’abajyanama b’ubuzima gusobanurira abaturage ibijyanye no kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.
Ati “Ikindi dukomeza gukora n’inzego z’ibanze n’uko mu bukangurambaga hari igihe abantu batinda kubyumva ariko hari n’ababisobanura nabi, twumvise ko hari ushobora kugenda akabwira abandi ati ntimujye gukora iriya gahunda yo kwisuzumisha kuko izakubuza kubyara, twe rero tugomba kubasobanurira kandi tugakoresha na bamwe mu babikoze bakabereka ko ntakibazo gihari.”
Guverineri Rubingisa yavuze ko ubushobozi bubonetse bifuza kubikora no mu tundi turere two mu Ntara y’Iburasirazuba hatabayeho gutegereza.
Imibare y’uko bihagaze
Mu mwaka wa 2023 basuzumye abantu 97,077 kuri kanseri y’inkondo y’umura basanga abagera kuri 610 bafite uburwayi bw’iyi kanseri, ni mu gihe kandi hanasuzumwe abantu 130,133 kuri kanseri y’ibere basanga 605 bayifite.
Mu myaka itanu ishize, mu Rwanda hasuzumwe abagore 372,904 kanseri y’inkondo y’umura.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, rigaragaza ko buri mwaka hagaragara abarwayi bashya ba kanseri miliyoni 20, mu gihe abo ihitana ari miliyoni 10 ku mwaka.
Iyi mibare igaragaza ko mu 2040 abarwayi ba Kanseri baziyongeraho 60%, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 30.







