Senateri Mukabalisa Donatille yagaragaje ko amakimbirane akigaragara hirya no hino mu miryango ari imungu igikomeje kudindiza iterambere ry’ingo, avuga ko anagira ingaruka ku bana b’umuryango ufite ibibazo by’amakimbirane, bityo bikanaba intandaro yo kuba abana barwara imirire mibi ndetse n’abana b’abakobwa bagaterwa inda z’imburagihe.
Yabigarutseho kuri uyu w Gatandatu tariki 08 Werurwe 2025, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera kwizihiza umunsi mpuzamhanga w’Umugore, ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba wabereye mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.
Agaruka ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere umugore, Senateri Mukabalisa yavuga ko hakiri ibibazo bikibangamiye umuryango.
Ati: “Nubwo hari ibyo tumaze kugeraho dukwiye gusigasira no kongera, haracyari ibibazo bikibangamiye umuryango; birimo amakimbirane mu muryango. Ayo makimbirane agira ingaruka nyinshi cyane; ateza ubukene mu muryango akanagira ingaruka ku bana b’uwo muryango kuko aribo tubona bagwingiye, abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe.”
Akomeza agaragaza kandi ko ayo makimbirane ashobora gukurura n’ibindi bibazo bigamije gusenya umuryango.
Yagize ati: “Kandi ayo makimbirane aba afite n’inkomoko nyinshi ziva ku businzi, gucana inyuma kw’abagize umuryango, kutajya inama ngo baganire icyateza imbere umuryango wabo. Niyo mpamvu rero dukangurira abantu rwose kugira ngo iyo miryango ikomeze kwegerwa bave mu makimbirane babashe kubana neza, bajye inama barebe icyateza imbere urugo kuko umuryango niwo shingiro ry’iterambere ry’Igihigu.”
Mutumwinka Imerde, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu w’abagore mu Karere ka Bugesera, yagize ati: “Uyu munsi nka ba Mutima w’urugo udufasha kongera kwishimira agaciro twasubijwe
n’imiyoborere myiza y’Igihugu cyacu irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, Imana imukomereze amaboko. Udufasha kandi kwisuzuma, tugasesengura ibibazo bicyugarije umuryango tukanafata ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza n’iterambere ry’umuryango ukize kandi utekanye.”
Dr. Nyirahabimana Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo bikibangamiye iterambere ry’umuryango mu Ntara y’Iburasirazuba, bashyizeho gahunda yo kwigisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Ati: “Mu Ntara y’Iburasirazuba kandi ubu twatangiye ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire. Aha ni ukugira ngo mu ntara yose aho duhurira tujye tuganira kuri iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryumvikane neza kugira ngo twese tubeho turyumva kandi ridufashe kubana neza mu mahoro. Kugira ngo kandi tugire umuryango ushoboye kandi utekanye, urwego rw’Umudugudu hakwiye kujya imbaraga.”
Mu Karere ka Bugesera, Umunsi mpuzamahanga w’Umugore waranzwe no kuremera imiryango y’abagore itandukanye, harimo abagore 40 bahawe ibikoresho byo mu rugo birimo ibiryamirwa n’imyambaro, abandi bahabwa amatungo magufi.
Amatsinda y’abagore kandi yahawe inkunga ya miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda yo kubafasha gukomeza kwiteza imbere, n’ibindi bikorwa bitandukanye byo kuremera abagore byakozwe n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Bugesera.















